Iri rushanwa rizakinirwa mu Karere ka Rubavu rizaba tariki 4 Kanama 2018, ritware agera kuri miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuryitabira umukinnyi asabwa amadorali 250 ya Amerika (hafi ibihumbi 219 Frw) yo kwiyandikisha, kugeza ubu abakinnyi 36 akaba aribo bamaze kwemeza ko bazaryitabira harimo Abanyarwanda 16.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex yatangaje ko imyiteguro igeze kure ndetse ibyinshi byamaze kurangira, harimo nko gushaka aho abakinnyi bazaba.
Asobanura ko n’ubwo iri rushanwa ari irya Afurika ariko n’abakinnyi bo ku yindi migabane baba bemerewe kuryitabira bagamije gushaka amanota.
Yagize ati “Ni irushanwa rikomeye ku rwego rwa Afurika ariko imiryango iba ifunguye no ku bakinnyi bo hanze yayo bashaka amanota. Iyo ashatse kuryitabira aiyandikisha bisanzwe, akigurira itike y’indege, akiyishyurira aho azaba n’ibyo azakenera byose”.
Akomeza agira ati “Kugeza ubu dufite abakinnyi 36 barimo Abanyarwanda 16, abo mu bindi bihugu bya Afurika 16 ndetse n’abo hanze ya Afurika bane.”
Mbaraga avuga ko muri rusange rizatwara agera kuri miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda, rikaba ryaratewe inkunga Minisiteri y’umuco na Siporo, Bralirwa ibicishije muri Coca-Cola, Volkswagen Rwanda, Soras, RwandaAir yashyizeho n’uburyo bwo kugabanya ibiciro by’amatike ku bakinnyi bazaryitabira, Akarere ka Rubavu n’abandi.
Laurent Bahinzi wari uhagarariye Coca-Cola muri iki kiganiro, yavuze ko bishimira cyane urwego uyu mukino ugezeho by’umwihariko iri rushanwa rizafasha mu kuwumenyekanisha cyane no kuwukundisha Abanyarwanda.
Yagize ati “Triathlon ni umukino Coca-Cola yatangiye gutera inkunga ugitangira mu Rwanda, hari intambwe nini cyane umaze gutera, abakinnyi bazamuye urwego ku buryo tubona ko imbaraga twashyizemo hari icyo zabyaye. N’ubundi ntabwo twari kubatererana muri iri rushanwa ryo ku rwego rwa Afurika, tukaba twizera ko rizasiga umukino urushijeho kumenyekana cyane.”
Muri iri rushanwa, abasiganwa bazabanza koga metero 750 mu Kivu, basiganwe ku magare 21.9 km basoze biruka 4.5 km ku maguru mu mihanda y’i Rubavu.







Ibitekerezo 0