Iri siganwa risigaje umunsi umwe rigasoza aho ikipe yaserukiye u Rwanda ikomeje gushaka uko yagumana umwanya wa mbere bityo ibendera ry’igihugu rikongera kuzamurwa ku ruhando mpuzamahanga.
Ku rutonde rw’agateganyo kugeza ku munsi wa gatanu w’isiganwa, u Rwanda rufite abakinnyi batatu mu icumi ba mbere bakomeje kwitwara neza.
Hadi Janvier ari ku mwanya wa kabiri arushwa amasegonda 20 gusa na LAHSAINI Mouhcine uza ku mwanya wa mbere umaze gukoresha amasaha 11:39:52
Aleluya Joseph ari ku mwanya wa gatanu we akaba arushwa n’uwa mbere umunota 1:26 naho BIZIYAREMYE Joseph aza ku mwanya wa 10 ari inyuma iminota 2:11
Abandi bakinnyi b’u Rwanda ni BYUKUSENGE Patrick uri ku mwanya wa 23, KAREGEYA Jeremie uri ku mwanya wa 27 naho HAKUZIMANA Camera akaza ku mwanya wa 39.
Isiganwa ryo muri Côte d’Ivoire ryitabiriwe n’abakinnyi 56 baturuka mu bihugu bitandukanye b’Afurika kuri ubu abanyarwanda bakaba bakomeje kwigaragaza neza muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare ndetse arinako bakomeza kwerekana ko igihugu gifite impano muri uyu mukino.
Isiganwa rirakomeza uyu munsi basiganwa umunsi wa gatandatu ari nawo wa nyuma abasiganwa barazenguruka mu mugi wa Yamoussoukro abe ari naho basoreza.



















TANGA IGITEKEREZO