00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu itsinda rya Nigeria na Algérie mu Gikombe cya Afurika cya Handball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 November 2025 saa 03:56
Yasuwe :

U Rwanda rwisanze mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie mu Gikombe cya Afurika cya Handball cy’Abagabo kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026.

Tombola y’uburyo ibihugu 16 bizitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 27 bizahura, yabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025.

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Medhat El-Beltagy; Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred n’abandi bayobozi batandukanye.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa, rwisanze mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie mu gihe Itsinda B rigizwe na Uganda, Gabon, Angola na Misiri.

Itsinda C ririmo Kenya, Cameroun, Guinée na Tunisia mu gihe Itsinda D rigizwe na Bénin, Congo Brazzaville, Maroc na Cap-Vert.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina, ari na wo ufungura irushanwa, ruzawuhuramo na Zambia tariki ya 21 Mutarama 2026.

Ibihugu bitanu bya mbere muri iri rushanwa ni byo bizabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo, aho ruheruka mu cya 2024 cyabereye mu Misiri.

Misiri yari mu rugo ni yo yatwaye iryo rushanwa ku nshuro ya cyenda mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 14 mu bihugu 16.

Abitabiriye tombola y'Igikombe cya Afurika cya Handball muri Stade Amahoro bafata ifoto rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages