00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’umukino wa Roll ball

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 May 2015 saa 10:00
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 3 umukino wa Roll Ball utangiye gukinwa mu Rwanda, i Kigali hagiye kubera irushanwa mpuzamahanga rizahuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Werurwe ni bwo inama igize Ishyirahamwe ry’umukino wa Roll ball ku rwego rwa Afurika “ARBF” rwahisemo guha u Rwanda amahirwe yo gutegura no kwakira amarushanwa ya Roll ball bise “2nd EAST AFRICA ROLL BALL CHAMPIONSHIP 2015” akazahuza ibuhugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ari byo, Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda.

Aya marushanwa akaba agambiriye kumenyekanisha no kuzamura umukino wa Roll ball mu Rwanda no mu bindi bihugu bigize umugabane wa Afurika.

U Rwanda rukina na Danemark

Aya marushanwa azaba ku itariki ya 16-17 z’ukwezi kwa gatanu, akazabera mu kigo cy’urubyiruko cyo ku Kimisagara hazwi nka “Maison Des Jeunnes” guhera saa sita z’amanywa.

Mu makipe azitabira aya marushanwa, harimo n’ikipe z’abakobwa kuva mu bihugu duhanye imbibi zikazahangana n’iy’u Rwanda.

Nyuma y’aya marushanwa ikipe y’u Rwanda izatangira kwitegura kuzitabira igikombe cy’isi cyo ku nshuro ya 3 kizabera mu Mujyi wa Pune mu Buhinde, guhera ku itariki 14-20 Ukuboza 2015.

Hashize igihe cy’imyaka igera kuri 3 Umukino wa Roll ball utangijwe mu Rwanda, abakina uno mukino bamaze kwitabira amarushanwa atandukanye.

Mu Kwakira 2013, berekeje i Nairobi muri Kenya aho bitabiriye igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri muri uno mukino wa Roll Ball, u Rwanda rwabashije kwegukana umwanya wa 7 mu bihugu 10 byari byitabiriye ayo marushanwa.

U Rwanda rukina na Danemark

Ibindi bihugu byabanjirije u Rwanda gukina uno mukino byavuzeko rwitwaye neza ugereranyije n’igihe rwari rumaze rutangiye kuwukina.

Umukino wa Roll ball ni umukino ufite uruvange rw’amwe mu mategeko ndetse n’imikinire y’umukino wa Basket na Handball, umwihariko uwutandukanya n’iyo mikino yindi tuvuze, ni uko Roll ball yo bayikina bambaye inkweto z’amapine zinyerera, kandi abakinnyi bakaba bambaye ingofero z’umutekano ku mitwe zizwi nka “casques cyangwa Helmet”.

Bakina batsinda mu mazamu ateye kimwe n’aya Handball, ariko yo akaba afite ibipimo bito (Reba amafoto y’ano mazamu).

Uno mukino uryohera amaso bitewe n’ubuhanga abakinyi bawo bakoresheje iyo barimo bakina.

Iyi mikino mpuzamahanga iratangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 izasozwe ku cyumweru tariki ya 17 Gicurasi, ikazajya itangira saa sita z’amanywa, ndetse kwinjira no kureba imikino bikaba ari ubuntu.

U Rwanda rukina na Leta zunze ubumwe z'Abarabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages