Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki 8 Nyakanga 2024 nibwo Minisiteri ya Siporo, Akarere ka Rubavu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere [RDB] na Global Events Africa itegura IRONMAN 70.3 batangaje aho imyiteguro y’iri rushanwa igeze.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yagaragaje ko iri rushanwa rifite uruhare mu bukungu bw’igihugu no muri siporo by’umwihariko.
Yagize ati “Dukoresha imikino mu gukora siporo ariko kandi binadufasha kubona ba mukerarugendo basura igihugu cyacu. Mu mwaka ushize ibyinjiye mu bukerarugendo byazamutseo 59% aho miliyoni 13$ zavuye mu bikorwa bya siporo twakiriye. Ikindi iri rushanwa ryagenze neza kuko abanyarwanda baryegukanye.”
Umuyobozi Mukuru wa Global Events Africa, Bonita Mutoni yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka rifite agashya ko kuba rizaba hari n’imurikagurisha.
Ati “Twiteguye neza kwakira irushanwa ku nshuro ya gatatu. Uyu mwaka hazaba hari imurikagurisha rizafasha abantu gukora ubucuruzi cyane ko riba ryitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi baba bifuza ibikorerwa mu Rwanda.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex yavuze ko abakinnyi b’u Rwanda bazatangira umwiherero mu gihe cya vuba baharanira ko bazisubiza iri rushanwa nubwo Ishimwe Héritier waryegukanye ubushize bitaramenyekana niba azitabira.
Abazitabira iri rushanwa rya IRONMAN 70.3 bazasiganwa mu bilometero 90 ku igare, 21.1 ku maguru n’ikilometero 1.9 boga mu Kivu.
Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, abanyarwanda bitwaye neza kuko ryegukanywe na Ishimwe Héritier mu gihe Team Bigirimana yari igizwe na Bigirimana Jean De Dieu, Mugisha Moïse na Mutabazi Emmanuel.
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!