Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda ryashinzwe mu 2002 rigamije kubafasha kwiga,kwita ku buzima bwabo no gufasha umuryango Nyarwanda kwakira no kubafata nk’abandi bantu bose binyuze mu mikino ihuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abandi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, iri Shyirahamwe ryagiranye amasezerano y’ubufatanye na MINISPOC mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byaryo no kubigeza mu gihugu hose ndetse no kongera ubushobozi kugira ngo hatagira n’umwe mu bafite n’ubumuga bwo mu mutwe wibagirana.
Charles Nyambe, umuyobozi wungirije wa Special Olympics Africa yashimiye u Rwanda kuba ari igihugu cyateye intambwe ndende mu Karere no muri Afurika mu guha agaciro abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Yagize ati "Imikino ihuza abantu. Iyi mikino ihuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abandi basanzwe ibagarurira icyizere ndetse igatuma bisanga mu muryango. Ni imikino ihuza hafi abantu barenga miliyoni, bakishima bakanasabana batitaye ku bumuga bwabo."
Yakomeje agira ati "Special Olympics ikorera mu bihugu hafi 170 ku Isi kugeza ubu. Turashimira u Rwanda kuba ari kimwe muri byo kandi cyagaragaje umwihariko mu guha agaciro abaturage bose, nta vangura bituma n’abafite ubumuga bibona nk’abandi Banyarwanda bose."
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko ari igikorwa cyiza gufatanya n’iri shyirahamwe kuko bizatuma barushaho kugera ku ntego bihaye zo kwita ku burenganzira bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe no kubafasha kwiyumva mu muryango Nyarwanda kandi nta n’umwe uhejwe.
Yagize ati "Ni umunsi udasanzwe kuba tugiranye amasezerano na Special Olympics, umuryango wiyemeje guteza imbere abafite ubumuga bwo mu mutwe babicishije mu mikino. Muzi ko nta muntu uhitamo uko avuka. Ni yo mpamvu tugomba kubaba hafi, tukumva ko bafite uburenganzira nk’ubw’abandi kandi siporo ni imwe mu nzira zo kubahuza."
Minisitiri Uwacu yongeyeho ko u Rwanda ari igihugu cyubaha umuntu wese uko ari, nta vangura na rimwe, yaba irishingiye ku gitsina ndetse n’aho umuntu avuka.
Special Olympics Rwanda ikorana n’abafite ubumuga bwo mu mutwe basaga 1500 bakina imikino irimo umupira w’amaguru, imikino ngororamubiri, tennis, basketball, Volleyball n’indi.



















TANGA IGITEKEREZO