Iri rushanwa ryiswe African Taekwondo Championships 2022 ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga, riri gukinwa mu gice cyaryo kizwi nka Poomsae.
Muri ubwo buryo, abakina hajya mu kibuga bakiyereka, umukinnyi umwe yavamo hakajyamo undi, abayoboye umukino uko ari batandatu bakemeza uruhande rwatsinze.
Ku ikubitiro, Abanyarwanda bitwaye neza mu byiciro birimo abakiri bato bari hagati y’imyaka 12 na 14 no mu cyiciro cyo kuva ku myaka 15 kugera kuri 17.
Batwaye kandi imidali ni mu batarengeje imyaka 30 mu bagore ndetse n’abatarengeje imyaka 40 mu bagabo. Harimo ababonye imidali ya zahabu n’umuringa.
Mu batwaye imidali ya zahabu harimo Ngabonziza Annick Dadual wawubonye mu cyiciro cy’abakiri bato mu bahungu, guhera ku myaka 12 kugera kuri 14, bahatana buri muntu ku giti cye.
Isaro Ishwarya na we yatwaye umudali wa zahabu mu bakobwa bafite hagati y’imyaka 12 – 13, na we mu bakina buri muntu ari wenyine.
Mu kindi gice cy’abarushanwa, hahatanaga amakipe agizwe n’abantu babiri.
Ngabonziza Annick Dadual afatanyije na Irasubiza Ella Queen batwaye indi midali ibiri ya zahabu.
Tuyisenge Kevine na we yatwaye umudali wa zahabu awukuye mu bari hagati y’imyaka 15 na 17.
Abandi bitwaye neza ni Uwayo Clarisse watwaye umudali w’umuringa mu batarengeje imyaka 30, na Mbonigaba Boniface wabonye umudali w’umuringa mu batarengeje imyaka 40.
Ndacyayisenga Aline na Rugambwa Junior nabo batsindiye imidali ibiri y’Umuringa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 30 bakina ari ikipe igizwe n’abakinnyi babiri.
Biteganyijwe ku iri rushanwa nyafurika muri Taekwondo rikomeza kuba mu gice cyaryo cya Poomsae.
Icyiciro cy’abahatana barwana cyitwa Kyorugi, kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga.







Ibitekerezo 0