Nkuko bisanzwe akarasisi ni kimwe mu biranga ibirori byo mu nzego z’umutekano.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya kane, uyu mwaka yitabiriwe na Uganda, Sudani y’Epfo, Burundi, Ethiopie, Kenya, Sudani n’u Rwanda rwayakiriye ku nshuro ya mbere.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Namuhoranye Félix, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Karere, Gideon Kimilu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ndetse n’abandi.

Mu ijambo rye ry’ikaze Minisitiri Gasana yavuze ko iyi mikino ifasha abapolisi kwidagadura no gusabana.

Yagize ati “Intego y’imikino ni ukurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kurwanya imitwe y’iterabwoba muri aka karere. Ikindi kandi ni ugufasha abapolisi bacu kwidagadura no gusabana.”

Uretse akarasisi kanyuze benshi mu bari bitabiriye uyu muhango, ikindi ni Itorero Inganzongari ryasusurukije abari bateraniye muri Kigali Pelé Stadium binyuze mu kubyina imbyino gakondo za buri gihugu cyitabiriye.

Imikino ya mbere yafunguye iri rushanwa, Police FC ihagarariye igipolisi cy'u Rwanda yatsinze Rukinzo FC ihagarariye icy'u Burundi, ibitego 3-1 mu mupira w’amaguru.

Aya makipe kandi yongeye gucakirana muri Volleyball u Rwanda nabwo rutsinda ikipe y’u Burundi amaseti atatu ku busa.

Hari kandi imikino yo gusiganwa ku maguru, Iteramakofe, Kumasha, Kurasa, Basketball, Handball, Judo, Karate, Taekwondo na Netball.

EAPCCO ni umuryango ushinzwe kubahiriza amategeko, uhuza ibihugu 14 byo mu karere washinzwe mu 1998 hagamijwe guhuza imbaraga za Polisi mu gukemura ibibazo by’umutekano bishamikiye ku byaha ndengamipaka.

Imikino ni imwe mu bishyirwamo imbaraga n’ibihugu bigize uyu muryango hagamijwe guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu karere mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zawo.

Ishami rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, rivuga ko siporo ifatwa nk’igikoresho cy’ingenzi mu guhanahana amakuru no kurwanya ibyaha.

Abakinnyi ba Sudan bari gukora akarasisi
Abakinnyi ba Sudan bari gukora akarasisi
Amakipe y'u Rwanda akora akarasisi
Amakipe y'u Rwanda akora akarasisi
Amakipe ya Kenya mbere yo gutangira akarasisi
Amakipe ya Kenya mbere yo gutangira akarasisi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye aganira n'uw'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye aganira n'uw'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium
Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium
Ethiopie babyinnye imbyino zabo gakondo
Ethiopie babyinnye imbyino zabo gakondo
Habyinywe imbyino gakondo z'umuco Nyarwanda
Habyinywe imbyino gakondo z'umuco Nyarwanda
Hagaragajwe imbyino zo mu muco wa Kenya
Hagaragajwe imbyino zo mu muco wa Kenya
Ikipe y'u Burundi ikora akarasisi
Ikipe y'u Burundi ikora akarasisi
Inganzongari yanyuze abitabiriye uyu muhango
Inganzongari yanyuze abitabiriye uyu muhango
Ikipe ya Kenya ikora akarasisi
Ikipe ya Kenya ikora akarasisi
Inganzongari yaserutse mu muco wa Sudani y'Epfo
Inganzongari yaserutse mu muco wa Sudani y'Epfo
Inganzongari zaserutse mu mbyino z'umuco Nyarwanda
Inganzongari zaserutse mu mbyino z'umuco Nyarwanda
Inganzongari zaserutse mu muco wo muri Ethiopie
Inganzongari zaserutse mu muco wo muri Ethiopie
Itorero Inganzongari risusurutsa abashyitsi mu mbyino Nyarwanda
Itorero Inganzongari risusurutsa abashyitsi mu mbyino Nyarwanda
Itsinda ry'abacuranzi na Polisi y'Igihugu
Itsinda ry'abacuranzi na Polisi y'Igihugu
Itorero Inganzongari ryaserutse mu mico itandukanye y'Ibihugu byitabiriye iyi mikino
Itorero Inganzongari ryaserutse mu mico itandukanye y'Ibihugu byitabiriye iyi mikino
Kenya baserutse mu muco wabo gakondo
Kenya baserutse mu muco wabo gakondo
Kugenda badasobanya biri mu biryoha akarasisi
Kugenda badasobanya biri mu biryoha akarasisi
Polisi y'Igihugu iri kuririmba indirimbo y'ubahiriza Igihugu
Polisi y'Igihugu iri kuririmba indirimbo y'ubahiriza Igihugu
Sudan ikora akarasisi
Sudan ikora akarasisi
Tanzania yaserutse mu mbyino gakondo
Tanzania yaserutse mu mbyino gakondo
Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco
Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco
Umunyamakuru wa Kiss FM, Isheja Sandrine niwe wari uyoboye uyu muhango
Umunyamakuru wa Kiss FM, Isheja Sandrine niwe wari uyoboye uyu muhango
Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangiye neza mu mikino ihuza za Polisi zo mu Karere
Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangiye neza mu mikino ihuza za Polisi zo mu Karere
Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Karere, Gideon Kimilu
Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Karere, Gideon Kimilu
Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Karere, Gideon Kimilu ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Karere, Gideon Kimilu ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Amafoto: Ntare Julius na Shumbusho Djasiri