00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Froome yatwaye Tour de France ku nshuro ya kabiri, isiganwa mu mibare

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 29 July 2015 saa 08:07
Yasuwe :

Umwongereza wavukiye muri Kenya Christopher Froome ukinira Sky yegukanye ku nshuro ya kabiri umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare, Tour de France arusha Umunya Colombia Nairo Quintana wa Movistar umunota n’amasegonda 12.

Tour de France yakinwaga ku nshuro ya 102 yatangiye tariki ya 4 Nyakanga 2015, i Utrecht mu Buholandi, kuba Umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot ari wabanje basiganwa umuntu ku giti cye yabaye umwirabura wa mbere ukinnye iri siganwa. Umunya Australia, Rohan Dennis ukinira BMC atangirana umwenda w’umuhondo.

Umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot niwe wafunguye Tour de France 2015, aba umwirabura wa mbere ukinnye iri siganwa
Iri siganwa ryabaye ibyishimo bikomeye ku banya Eritrea bari bahagarariwe n'abasore babiri Daniel Teklehaimanot na Merhawi Kudus

Umunsi wa kabiri mu Buholandi basiganwe Km166, basoreza ku murambi, Umudage André Greipel atanga ku murongo Peter Sagan, Umusuwisi Fabian Cancellara wa Trek yambara umwenda w’umuhondo.

Cancellara ntiyarambanye uyu mwenda kuko ku munsi wa gatatu yaguye mu mpanuka yatejwe n’umukinnyi wa FDJ byatumye Christian Prudhomme wari uyoboye isiganwa arihagarika ngo babanze kureba ababaye cyane. Joaquim Rodríguez wa Katusha yabaye uwa mbere, umwenda w’umuhondo wambarwa n’Umwongereza Chris Froome. Cancellara yarababaye ataha mbere y’umunsi wa kane.

Isiganwa ryashyizwe mu mihanda y’amabuye ku munsi wa kane, hari hagitegerejwe ko Umutaliyani Vincenzo Nibali waritwaye mu 2014 yigaragaza, Umudage Tony Martin agera Cambrai ari imbere ahita yambara umwenda w’umuhondo.

Impanuka yabaye yarimo na Fabian Cancellara wari wambaye umwenda w'umuhondo waje gusezera nyuma
Umukinnyi wa FDJ wabanje kugwa yababaye cyane ijosi

Mu gihe hari hakibukwa gusezera kwa Cancellara, abakinnyi bitegura kugera Amiens, Tony Martin wari wambaye umwenda w’umuhondo yaguye mu mpanuka yarimo na Nibali ababara urutugu. André Greipel yongera guha ubutumwa Sagan ku murongo basoza. Bagenzi be bakinana na Martin muri Etix baramutwaye agera ku muringo agumana umwenda w’umuhindi bidatinze abaganga bavuga ko asubira mu Budage kwivuza.

Froome wari uwa kabiri ku rutonde rusange yanze kwambara umwenda w’umuhondo bajya Le Havre ku munsi wa 6.

Peter Sagan yashoboraga gukuraho umuhigo mubi wo gukomeza kuba uwa kabiri muri Tour de France, Mark Cavendish wari wasigiwe ububasha na Tony Martin bakinanaga aba uwa mbere ku murongo, hari hashize imyaka ibiri uyu Mwongereza adatwara igihembo cy’umunsi. Froome yambaye umwenda w’umuhondo ku munsi wa 7.

Joaquim Rodríguez yegukanye igihembo cy’umunsi wa 3, Antwerpen › Huy
Umubiligi ukinira BMC, Van Avermaet Greg yegukanye umunsi wa 13 asize Sagan
Rubén Plaza yahacanye umucyo ku munsi 16, Sagan aba intwari ahamanuka

Umunsi wa nyuma bakinira mu gace k’umurambi bajya Mûr-de-bretagne, Abafaransa bramwenyuye ubwo Alexis Vuillermoz wa AG2R La Mondiale yahageraga ari uwa mbere. Ku rutonde rusange, Chris Froome ari imbere ya Peter Sagan amasegonda 11.

Hakurikiye isiganwa ry’ikipe ku ikipe harebwa abakoresha ibihe bito basoza icyumweru cya mbere, ikipe ya BMC ya Van Garderen isiga Sky ya Froome isegonda. Garderen aba uwa kabiri inyuma ya Froome, bararuhuka bitegura kurira ibisozi bya Pyrénées.

Froome yabyukanye amafu, Quintana aramukurikira gusa batangiye guterera umusozi wa La Pierre-Saint-Martin, uyu mwongereza arabanikira aba uwa mbere asize Quintana 1’04", Garderen ari ku kinyuranyo cy’iminota 2’52" naho Quintana ni uwa gatatu ku minota 3’09" ku rutonde rusange.

Tony Martin yaraguye bagenzi be baramusindagiza agera ku murongo
Abaganga bemeje ko Martin wari wambaye umwenda w'umuhondo atashye kwivuriza mu Budage

Mu gihe hari hategerejwe ko Alberto Contador wa Tinkoff-Saxo watwaye iri siganwa mu 2011 atungurana, mugenzi we Rafał Majka yatwaye umunsi wa karindwi naho Joachim Rodriguez wa Katusha aba uwa mbere ku munsi wa 12.

Izina Sagan ryongeye kugaruka nabwo ku mwanya wa kabiri ubwo Umubiligi Van Avermaet Greg yamutangaga ku murongo, ntihaba impinduka ku rutonde rusange.

Umunsi wa 14 wakurikiranywe na Perezida w’u Bufaransa François Hollande akoma amashyi ubwo abasore be Thibaut Pinot na Romain Bardet bamucagaho bayoboye isiganwa, atungurwa no kubona Umwongereza Steve Cummings wa MTN Qhubeka abacaho agatsinda, iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yari yatumiwe kureba uko basiganwa yatangiye gucungirwa hafi.

Froome yambaye umwenda w'umuhondo kuva ku munsi 7 kugera kuwa 21
Chris Froome yabaye uwa mbere kugera La Pierre-Saint-Martin asiga Quintana 1'04"
Ku munsi w'ikiruhuko, Sky ya Froome yatanze ibisobanuro ku byavugwa ko yafashe imiti yongera imbaraga

Kabuhariwe mu gutanguranwa ku murongo ahatambika (sprinters) Andre Greipel yatwaye igihembo cya gatatu ku munsi wa 15, Garderen atakaza ibihe n’umwanya wa kabiri ufatwa na Quintana wagumye ku kinyuranyo cy’iminota 3’10" ya Froome.

Umunsi wa 16, mu nzira Umufaransa Warren Barguil yasubitse Umwongereza Geraint Thomas wa Sky kwa Froome agwa munsi y’umuhanda, Sagan yerekana tekiniki zihambaye zo kumanuka ariko Rubén Plaza aba uwa mbere kugera Gap.

Ubwo isiganwa ryari rihagurutse Digne-Les-Bains rijya Pra-Loup kuri Km 161 nibwo Umunyamerika Van Garderen wari uwa gatatu yarwaye ava mu isiganwa. Umudage Simon Geschke atwara igihembo cy’umunsi mu marira avanze n’ibyishimo avuga ko yabirotaga afite imyaka 15.

Mu gusiganwa ikipe ku ikipe harebwa ibihe, Sky ya Froome yabaye iya kabiri isizwe isegonda
BMC yasize Sky isegonda iba iya mbere, Garderen asimbura Sagan ku mwanya wa kabiri

Isiganwa ryavuye mu bisozi bya Pyrennes ryimukira muri Alpes mu cyumweru cya nyuma cya Tour de France. Ku munsi w’ikiruhuko, Sky yasobanuye byinshi byavugwaga ko uyu Mwongereza yafashe imiti yongera imbaraga ubwo yatsindaga La Pierre-Saint-Martin. Froome aba mutaraga.

Bazamutse umusozi uteye nk’inzoka, abasore barawunanaye ariko Umufaransa Romain Bardet wari mu rugo yongera guhesha ishema igihugu giteguye iri siganwa imyaka irenga 100.

Bava La Toussuire bajya Les Sybelles, Froome washakaga kongera intera yagize akabazo k’igare maze Nibali wamucunze neza acomoka mu gikundi, yibutsa abarebye iri siganwa ko yari ahari nyuma yo kwambara umwenda w’umuhondo mu 2014, Quintana yagabanyije ibihe bya Froome ku rutonde rusange asigarana 2’38".

Vincenzo Nibali yatwaye igihembo cya 19 cyonyine, yatwaye Tour de France 2014
Andre Greipel yatwaye ibihembo bine by'ahatambika babanje guhatana kugera ku murongo

Umunsi wa 20, wari umunsi w’abafana, umunsi wa nyuma mu misozi, umunsi wo guhindura urutonde rusange mbere yo gutaha mu murwa Paris, Umufaransa Thibaut Pinot yahiriwe kuba uwa mbere kugera kuri Alpes d’Huez, Quintana aba uwa kabiri akomye urusyo rwa Froome waburaga umunsi ngo yisubize agaciro umwenda yambaye mu 2013, agabanya intera hasigara 1’12".

Tour de France 2015 yasojwe na kabuhariwe Andre Greipel werekanye ko yari ntakumirwa atanga ku murongo ba Sagan, Cavendish mu gihe inyuma Sky ya Froome yasoje isiganwa bafatanye kuntugu bishimira umwenda w’umuhondo.

Peter Sagan niwe mukinnyi wahanganye kurusha abandi yambikwa umwenda w’icyatsi, Christopher Froome abarusha guterera ymbara urimo utudomo naho Quintana aba umukinnyi ukiri muto witwaye neza.

Movista yabaye ikipe nziza, MTN Qhubeka yari yatumiwe iba iya gatanu nyuma ya Sky, Tinkoff – Saxo na Astana.

Nairo Quintana yagabanyije ibihe akererewe ku munsi wa 20
Umufaransa Thibaut Pinot yatwaye igihembo cy'umunsi, cya kane muri iri siganwa ku Mufaransa

Urutonde rusange rwa Tour de France 2015

1. Chris Froome - Team Sky) 84h46’14”

2. Nairo Quintana - Movistar +1’ 12"

3. Alejandro Valverde - Movistar +5’25"

4. Vincenzo Nibali - Astana +8’36"

5. Alberto Contador - Tinkoff-Saxo +9’48”

Imwe mu mibare ya Tour de France 2015

  • Chris Froome yabaye umukinnyi wa mbere wambaye umwenda w’umuhondo n’uwasize abandi ahazamuka
  • Abadage begukanye inshuro 6 igihembo cy’umunsi/stage (Greipel 4, Tony Martin na Geschke). Kuva mu 2010, Abongereza bagitwaye inshuro 25, Abadage 24 n’Abafaransa 18
  • Abafaransa 5 bagaragaye muri 20 ba mbere. Umufaransa aheruka gutwara Tour de France mu 1985
  • Peter Sagan amaze kuba uwa kabiri [ku munsi/stage] inshuro 16, umuhigo ufitwe na Eric Zaber 22
  • Kuva mu 1969, ni ubwa mbere hagaragaye intera nini hagati y’uwa mbere n’uwa 20 y’isaha 1h16’36” haherukaga Eddy Merckx wasize uwa 20 isaha 1h17’36”
  • Intera ya 1’12 Froome yasize Quintana niyo ngufi ibonetse kuva mu 2008, Sastre asiga Evans ya 1’28
  • Mu bakinnyi 198 batangiye isiganwa 38 ntibarisoje, mu 2012 ku munsi wa 6 habaye impanuka 13 baviramo rimwe.
Bagenzi ba Froome bakinana muri Sky baramuherekeje baramurinda kuva ku munsi wa 7 yambaye umwenda w'umuhondo
Byari byishimo bikomeye kuri Sky bava muri Alpes bajya i Paris ku munsi usoza
Nyuma y'isiganwa, Froome yashimiwe n'umugore we Michelle witegura kubyara umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages