Muri Kamena, Havugimana wegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yari yasezereye muri ¼ cy’irangiza Habiyambere Erneste. Habiyambere yari yabanje gutsinda seti 7-5 ariko atakaza iya kabiri kuri 6-3 maze Havugimana atsinda umukino kuri 6-3.
Habiyambere ubarwa nka No. 5 mu Rwanda witegura kwitabira imikino y’urubyiruko rwo mu bihugu bivuga Icyongereza izabera mu kirwa cya Samoa kuva tariki ya 5-11 Nzeli 2015 yatsinze Havugimana Olivier we uzitabira imikino nyafurika muri Congo.
Mu nzira igana ku mukino wa nyuma, Havugimana yari yasezereye Uwizeyimana Mathieu naho Habiyambere atsinda Gatete Hamissi.
Habiyambere wanyuze mu kigo nyafurika cya Tennis muri Maroc yamutsinze 6-3 na 6-1 yegukana igikombe n’igihembo cy’ibihumbi 150 FRW.
Mu bagore, Ingabire Meganne yatsinze Umumararungu Gisele seti 2-1; 2-6, 6-2, 6-2 nawe yegukana umwanya wa mbere n’igihembo cy’ibihumbi 150 FRW. Aba bombi barakomeza kuri uyu wa Mbere imyitozo bitegura imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville.
Mu bakina bishimisha, Mugarura Aimable yatsinze Ngarambe Raphael naho mu bari munsi y’imyaka 14 Kiza Joseph atsinda Muhire Joshua.
Mu koga, Niyomugabo Jackson w’i Karongi yegukanye umwanya wa mbere muri m200.
Iri rushanwa ryari rifite ingengo ya miliyoni 8 FRW ryitabiriwe na 64 bakina bishimisha, abakina ari babiri babiri hari amakipe 16 mu bagabo, abana 32 batarengeje imyaka 14 na 32 mu bagabo bakina nk’ababigize umwuga.



















TANGA IGITEKEREZO