Rally des Mille Collines ku nshuro ya 33 yitabiriwe n’imodoka 12 zirimo eshatu z’inyarwanda, enye zavuye muri Uganda n’eshanu zo muri Kenya, igihugu cyari kimaze imyaka 10 kitagaragara muri iri rushanwa ry’amamodoka ribera mu Rwanda.

Umugande Wilbert Polepole ufite nyina uvuka mu Rwanda niwe waryegukanye afatanyije na Bagole Joseph batwara imodoka ya Mitsubishi akaba yakurikiwe n’abanya Kenya batatu mbere y’uko Umunyarwanda waje hafi Nyiridandi Fabrice bita Yoto ufatanya na Remera Regis mu modoka ya Toyota Celica bafata umwanya wa gatanu.

Mu byishomo byinshi nyuma yo gutsinda, Polepole yagize ati “Rally y’u Rwanda ni nziza cyane kubera umutekano ndetse no gufata abayitabiriye neza. Bituma twe nk’Abagande twishimira gukina Rally y’u Rwanda kurusha iyo muri Uganda kuko hano uba uri mu rugo. By’umwihariko njye mama ni Umunyarwandakazi. Njya kuza hano naramubwiye nti ngiye gutsinda kandi nintsinda igikombe ni wowe nzagitura. Nabigezeho kandi intsinzi nyituye mama wanjye.”

Rugomwa Gilbert, umuyobozi w'iri rushanwa yatangaje ko ryagenze neza kuko nta kibazo cy’impanuka ikomeye cyabayemo.

Ati “Rally des Mille Collines y’uyu mwaka yagenze neza cyane. Yaritabiriwe cyane, hari abakinnyi bavuye muri Kenya kandi bakomeye kuko abaje bose ni abasanzwe bakina Safari Rally, irushanwa rya mbere rikomeye muri Kenya. Hari n’Abagande bakomeye ndetse umwe niwe waryegukanye.”

Iri siganwa ryari rigizwe n’uduce tune turimo Nemba – Munazi hareshya na 8.28 km, Kamabuye – Gako hareshya na 25.86 km, Munazi- Nemba hareshya na 8.28 ndetse na Gako- Kamabuye hareshya na 26.96 km.

Polepole yaryegukanye akoresheje 1h:35’:15” muri rusange, asiga amasegonda abiri gusa Umunya Kenya Steve Mwangi utwara Subaru afatanyije na Koscei Jonathan babaye aba kabiri.

Ryatewe inkunga na IGIHE LTD, ISPA (Ikigo cy’itumanaho gitanga internet mu Rwanda) n’ibindi bigo by’ubucuruzi bitandukanye.

Imidali abitwaye neza bambitswe
Imidali abitwaye neza bambitswe
Iyi modoka yacumbye umwotsi mwinshi ariko umushoferi afashwa n'ababishinzwe arakomeza
Iyi modoka yacumbye umwotsi mwinshi ariko umushoferi afashwa n'ababishinzwe arakomeza
Abanyakenya ntibaherukaga kwitabira irushanwa rya Rally des Milles Collines
Abanyakenya ntibaherukaga kwitabira irushanwa rya Rally des Milles Collines
Abafana babaga bakurikirana iri rushanwa ku mihanda
Abafana babaga bakurikirana iri rushanwa ku mihanda
Abitwaye neza mu byiciro bitandukanye bafungura shampanye bishimira intsinzi
Abitwaye neza mu byiciro bitandukanye bafungura shampanye bishimira intsinzi
Byari ibyishimo ku Banyakenya
Byari ibyishimo ku Banyakenya
IGIHE Ltd yari mu baterankunga bakuru ba Rally des Milles Collines
IGIHE Ltd yari mu baterankunga bakuru ba Rally des Milles Collines