Muri Gicurasi 2022 nibwo Ishyirahamwe ry'Imikino y'abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) ryatangaje ko imikino itatu irimo Koga, Judo na Badminton igiye kongerwa mu mikino izifashishwa mu kuzamura imbaraga za Siporo y'abafite ubumuga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023, nibwo hafunguwe ku mugaragaro uyu mukino ku Nzu y'urubyiruko ku Kimisagara.

Perezida w'Ishyirahamwe rya Badminton mu Rwanda, Muhama Alphonse, yavuze hari byinshi byangirikaga kubera kutabona uko bakina uyu mukino ariko imbaraga zigiye kwiyongera ndetse n'umusaruro ukagaragara.

Ati “Uyu mwaka tugiye kwigisha abantu batandukanye uko ikinwa harimo n'abafite ubumuga. Mbere twahuraga n’ikibazo cy’uko tudashobora gutegura amarushanwa yemewe, tukagira amahirwe yo kuba twakwitabira imikino mpuzamahanga ariko kuko umukino utari wemewe ntibyakundaga. Ndizera ko ubu byose bigiye gukemuka nta rwitwazo dufite.”

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rya Badminton mu Rwanda, Mukakimenyi Esperence, yagize ati "Badminton ni umukino twifuje igihe kirekire kandi tubona ko ahazaza hawo ari heza kuri buri wese. Ukinwa hifashishijwe Racket mu gutera agapira kameze nk'akarabo (Volant)."

"Udupira turi mu bwoko bubiri, hari agatwarwa n'umuyaga cyangwa akadatwarwa n'umuyaga gakinishwa muri Air Badminton. Kubera akenshi hakoreshwa agatwarwa n'umuyaga, bituma uyu mukino uzajya ukinirwa mu nzu."

Yongeyeho ko ari umukino woroshye ukinwa na buri wese ushobora kuba yatera agapira. Ku bw'ibyo abana b'abahungu, abakobwa ndetse n'abafite ubumuga bagiye gutangira kwigishwa uyu mukino.

Ku ikubitiro uyu mukino uzahera mu bigo by'amashuri harimo ibyo mu mujyi wa Kigali no mu ntara z'igihugu nko mu Karere ka Bugesera, i Rilima hasanzwe hari ikipe y'abafite ubumuga ikina uyu mukino.

Ni umukino ukinirwa mu nzu kubera ko agapira kayo (Volant) gashobora gutwarwa n'umuyaga.

Badminton ikinishwa agapira kameze nk'akarabo (Volant) na Racket
Badminton ikinishwa agapira kameze nk'akarabo (Volant) na Racket
Abafite ubumuga nabo ntibahejwe ku mukino wa Badminton
Abafite ubumuga nabo ntibahejwe ku mukino wa Badminton
Abayobozi b'umukino wa Badminton bishimiye guhabwa uburenganzira bubemerera gutegura amarushanwa mu Rwanda
Abayobozi b'umukino wa Badminton bishimiye guhabwa uburenganzira bubemerera gutegura amarushanwa mu Rwanda
Badminton ni umukino ushobora gukinwa n'abahungu n'abakobwa icyarimwe
Badminton ni umukino ushobora gukinwa n'abahungu n'abakobwa icyarimwe
Ishyirahamwe ry'umukino wa Badminton ryafunguwe mu Rwanda
Ishyirahamwe ry'umukino wa Badminton ryafunguwe mu Rwanda
Ikipe ya Rilima isanzwe ikina uyu mukino, igiye kubona amarushanwa
Ikipe ya Rilima isanzwe ikina uyu mukino, igiye kubona amarushanwa