00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya Afurika y’Epfo Jay Thompson yegukanye umwanya wa mbere, Hadi kuwa 8

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 18 November 2013 saa 05:01
Yasuwe :

Umunya Afurika y’Epfo Jay Robert Thompson ukinira MTN Qhubeca niwe wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda kuva i Kigali berekeza i Kirehe yambara umupira w’umuhondo wari ufitwe n’Umunyarwanda Hadi Janvier waguye bageze i Rwamagana arangiza ku mwanya wa 8.
Ni urugendo rwa Km 129,9 aho ubutumburike bwari hejuru Mwirebezo urenze mu mujyi wa Kibungo hafite m1700 yakoresheje amasaha 3 iminota 12 n’amasegonda 2.
Thomson yavuze ko byavugwaga ko uyu ariwo munsi uzaba woroshye mu (…)

Umunya Afurika y’Epfo Jay Robert Thompson ukinira MTN Qhubeca niwe wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda kuva i Kigali berekeza i Kirehe yambara umupira w’umuhondo wari ufitwe n’Umunyarwanda Hadi Janvier waguye bageze i Rwamagana arangiza ku mwanya wa 8.

Ni urugendo rwa Km 129,9 aho ubutumburike bwari hejuru Mwirebezo urenze mu mujyi wa Kibungo hafite m1700 yakoresheje amasaha 3 iminota 12 n’amasegonda 2.

Thomson yavuze ko byavugwaga ko uyu ariwo munsi uzaba woroshye mu isiganwa ry’uyu munsi, agomba kwitegura indi minsi 6 iri imbere kandi ikomeye.

Yagize ati " Iyi ntsinzi turayikesha gukora nk’ikipe, iyo ataba ikipe ikorera hamwe nk’umuryango ntitwari kubona iyi ntsinzi. Abakinnyi bari hano barakomeye."

Umunya Afurika y'Epfo Jay Robert Thompson, ukinira MTN Qhubeca, wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Umunya Erithrea, Eyob Metkel wa AS BE CO yo muri Erithrea niwe wabaye uwa kabiri asizwe amasegonda 7, niwe watwaye igihembo cy’umukinnyi uterera gitangwa na COGEBANQUE umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2013.

Umunya Erithrea, Eyob Metkel wa AS BE CO yo muri Erithrea niwe wabaye uwa kabiri ahembwa na COGEBANQUE nk'umukinnyi uhiga abandi ahaterera

Hadi Janvier niwe Munyarwanda waje ku mwanya wa hafi asizwe umunota n’amasegonda 39, anganya na Biziyiramye Joseph na Niyonshuti Adrien.
Bageze i Rwamagana, Hadi Janvier na Uwizeyimana Bonaventure yaguye ariko isiganwa ararikomeza.

Hadi yagize ati " Bagenzi banjye bamfashije kuko twari n’abakinnyi bakomeye, ni ubwa mbere uyu muhanda nywukiniyemo, iyo ntaza kugwa nashoboraga kubona umwanya mwiza."

Ikipe ya MTN Qhubeka ikinamo Umunyarwanda Niyonshuti Adrien niyo ikiri ku mwanya wa mbere.

Kuri uyu wa Kabiri, abasiganwa barahaguruka i Rwamagana banyure mu mujyi wa Kigali basoreze i Musanze, urugendo rwa Km 151 bakazasoreza ku muhanda ujya i Rubavu. Ni rwo rugendo rurerure muri Tour du Rwanda ya 2013.

Uru rugendo ruzaba rutandukanye na Kigali-Kirehe kuko ho ari mu misozi miremire, harimo ahafite ubutumburuke bwa m 2132 i Rusiza mu marembo y’umujyi wa Kigali ujya mu Ntara y’Amajyaruguru.

Hadi Janvier niwe Munyarwanda waje ku mwanya wa hafi, ku mwanya wa 8
Abanyongaga bakirwaga n'abakunzi b'umukino w'amagari bari babategereje ku muhanda

Uko abakinyi bahagaze nyuma y’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

1. Thomson Jay Robert wa MTN Qhubeka amaze gukoresha amasaha 3 iminota 16 n’amasegonda 15

2. Meinjet Louis MTN Qhubeka asizwe amasegonda 2

3. Girdlestone Dylan -Afurika y’Epfo 6"

4. Eyob Metkel -AS BE CO 10"

5. Njoroge John -Kenya 17’

7. Hadi Janvier -Rwanda Karisimbi 1’31’

19. Biziyaremye Joseph -Rwanda Akagera 1’49"

20. Niyonshuti Adrien -Rwanda MTN Qhubeka 1’49"

26. Byukusenge Patrick -Rwanda Muhabura 2’17"

28. Nsengiyumva Jean Bosco -Rwanda Karisimbi 2’25"

Abasiganwaga bageze i Rwamagana bari mu gikundi cy'abantu benshi mu saa tatu n'igice z'igitondo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages