00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya- Erithrea, Eyob uwa mbere Huye-Kigali, Dylan aracyayoboye habura umunsi umwe

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 23 November 2013 saa 06:54
Yasuwe :

Nyuma yo gutwara igihembo cy’ahaterera kugeza ku munsi wa gatandatu, umunya-Erithrea Eyob Metkel niwe wegukanye umwanya wa mbere ubwo abasiganwa ku magare bahagurukaga i Huye berekeza i Kigali, akoresheje amasaha 3 iminota 3 n’amasegonda 15; Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Bosco yaje ku mwanya wa gatatu mu gihe Umunya-Afurika y’Epfo, Girdlestone Dylan aracyambaye umupira w’umuhondo, umunsi wa gatatu.
Abasiganwa 63 bahagurutse i Huye saa yine zuzuye. Ku Km cya 15 nibwo abakinnyi batatu (…)

Nyuma yo gutwara igihembo cy’ahaterera kugeza ku munsi wa gatandatu, umunya-Erithrea Eyob Metkel niwe wegukanye umwanya wa mbere ubwo abasiganwa ku magare bahagurukaga i Huye berekeza i Kigali, akoresheje amasaha 3 iminota 3 n’amasegonda 15; Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Bosco yaje ku mwanya wa gatatu mu gihe Umunya-Afurika y’Epfo, Girdlestone Dylan aracyambaye umupira w’umuhondo, umunsi wa gatatu.

Abasiganwa 63 bahagurutse i Huye saa yine zuzuye. Ku Km cya 15 nibwo abakinnyi batatu Byukusenge Nathan (Karisimbi), Adrien Muffat (Haute Savoie) na Abdelkader Belmokhtar (Algeriya) bacomotse mu gikundi bagisiga abandi amasegonda 20.

Umunya-Algeria Adil Barbari yaje gusiga bagenzi be amasegonda 17 ubwo bari bamaze kugenda Km 44.

Abakinnyi bageze ku Ruyenzi, Umunya-Ethiopia Atsbha ayoboye, akurikiwe na Louis Meintjes ukinira MTN Qhubeka n’Umunya- Afurika y’Epfo, Girdlestone Dylan, aba bageze ku Km cya 10 ngo isiganwa rirangire bashyizemo intera y’amasegonda 35.
Uko abakinnyi bitwaye Huye-Kigali

Abasiganwa bageze kuri sitade ya Kigali (Km 125,7), Umunya Erithrea Eyob Meykel ukinira AS BE CO ari uwa mbere.

Eyob yageze ku murongo mu marembo ya sitade yasize Meintjes isegonda rimwe

Eyob mu magambo make yagize ati "Mfite ikipe nziza imfasha, ndishimye kuko nambaye umwambaro ko ndi uwa mbere uyu munsi."

2. Louis Meintjes -MTN Qhubeka 3h3’16"

3. Nsengiyumva Jean Bosco -Karisimbi -2"

4. Debretsion -AS BE CO -2"

5. Girdlestone Dylan -Afurika y’Epfo -6"

9. Hadi Janvier -Karisimbi -27"

10. Niyonshuti Adrien -MTN Qhubeka -29"

Nsengiyumva avuga ko yishimiye umwanya wa gatatu kuko yatangiye ari kuribwa umugongo, yishyiramo imbaraga kuko yari asanzwe ahazi.

Yagize ati "Nubwo iminsi iri kugenda isiganwa rigera ku musozo hari icyizere cyo kuza mu myanya ya hafi."

Nsengiyumva Jean Bosco niwe Munyarwanda uri imbere y'abandi ku nshuro ya 3

Uyu musore uri imbere mu Banyarwanda avuga ko abakunzi b’ikipe y’igihugu batagomba gucika intege kuko hari byinshi bari kwiga.

Ati " Nka njye ni umwaka wa mbere nkinnye Tour du Rwanda mu gihe hari benshi barimo hano [muri Tour du Rwanda] bamaze imyakja myinshi bakina."

Eyob Metkel aracyahembwa na COGEBANQUE nk’umukinnyi uterera kurusha abandi kuva kuwa Mbere ubwo berekezaga i Kirehe.

Ku nshuro ya 6, Eyob yatwaye igihembo cyo guterera yahawe n'Umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE, Alain Lapotre Lemontagne n'Umwugnirije, Mostafa Ouezekhti

AS BE CO yo muri Erithrea yongeye kuyobora amakipe, mu gihe Nsengiyumva Jean Bosco ariwe Muinyarwanda uri imbere.

Ku rutonde rusange, ku mwanya wa mbere haracyari Umunya Afurika y’Epfo, Girdlestone Dylan wakoresheje amasaha 18 iminota 10 n’amasegonda 13.

Girdlestone Dylan aracyambaye umwenda w'umuhondo mu gihe hasigaye umunsi umwe

2. Meintjes Louis -MTN Qhubeka -2’1"

3. Eyob Metkel -AS BE CO -2’20"

4. Njoroge John -Kenya -3’39"

5. Debretsion Aron -AS BE CO -4’20

6. Nsengiyumva Jean Bosco -Karisimbi -4’52"
9. Niyonshuti Adrien -MTN Qhubeka -6’35"

11. Ndayisenga Valens -Akagera -7’12"

12. Hadi Janvier -Karisimbi -7’26"

13. Biziyaremye Joseph -Akagera - 8’40"

Tour du Rwanda 2013 irasozwa kuri iki Cyumweru, abasiganwa bazenguruke umujyi wa Kigali ku ntera ya Km 94,2. Barahaguruka kuri Sitade Amahoro.

i Muhanga bitabaje n'amagorofa kureba abasiganwa ku magare
Abakinnyi bavuye mu muhanda wa Kimisagara bafata uya i Nyamirambo kuri sitade bakiri mu kivunge

Kanda hano ureba amafoto menshi y’abasiganwa Huye-Kigali

[email protected]

.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages