Umunya-Eritrea Dawit Haile ni we wageze bwa mbere ku murongo i Muhanga akoresheje amasaha 3 iminota 30 n’amasegonda 34 ku ntera ya Km 127,5 nyuma y’uko Ndayisenga Valens wari imbere aguye ariko akomeza kugumana umwanya wa mbere ku rutonde rusange arusha Nsengimana Jean Bosco amasegonda 59’.
Ndayisenga Valens yabaye uwa mbere gukata ikorosi ryajyaga ku murongo usoza ahita agwa mun muferege hamwe n’Umunya Eritrea Ghebreizgabhier bari bakurikiranye uwari uwa gatatu, Haile abacaho aba uwa mbere.
Isaha ya mbere y’uru rugendo yarangiye abasiganwa bari ku muvuduko rusange wa Km 35,1 ku isaha. N’ubu abakinnyi bakomoka muri Eritrea nibo bari kwigaragaza ahazamuka.
Mu isaha ya kabiri umuduko wiyongereye ugera kuri Km 36,7 ku isaha .
Kuri Km 99, Umunya Eritrea Solomon Habte na Byukusenge Natahan ukinira Muhabura basohotse mu gikundi bahita bagisiga amasegonda 15.
Umusozi ubanziriza uwa nyuma babariragaho umukinnyi uterera kurusha abandi, Byukusenge niwe wari uyoboye.
Isaha ya gatatu yakinwe ku muvuduko wa Km 37,7 ku isaha, Ghebreizgabhier Amanuel (AS.BE.CO) na Biziyarenye Joseph (Kalisimbi) bagerageje gusiga igikundi bageze ahazamuka kuri Km 119 nyuma ya km imwe Ghebreizgabhier amujya imbere.
Kuva Tour du Rwanda itangiye Abanyarwanda bageze ku munsi wa gatatu na prologue bagifite umwenda w’umuhondo wabanje kwambarwa na Hadi Janvier hakurikiraho Ndayisenga Valens.
Umutoza w’u Rwanda Jonathan Boyer yavuze ko abakinnyi be bose bari gukora cyane bimuha icyizere cyo gukora amateka muri iri siganwa.
Yagize ati “ Ikipe iri gukora cyane bitangaje, biranshimishije iyi niyo kipe nziza nagize muri Tour du Rwanda."
Ndayisenga akimara kugwa yeguwe n’abafana byatumye ahita akomeza akagerana n’abandi ku murongo, uyu munsi byabaye ngombwa ko ikipe ya Eritrea na AS.BE.CO, ikipe yaho bafatanya guhangana n’amakipe atatu yo mu Rwanda.
Ndayisenga ati “ Nagize akabazo mu rutugu n’akaguru ariko kuba nta gisebe birampa icyizere ko bidakomeye.”
Yakomeje agira ati “Turi kugera ku murongo turi Abanyarwanda benshi, biduha icyizere ko twagumana uyu mwenda w’umuhondo.”
Uyu munsi Hadi Janvier yageze i Muhanga ari uwa 31, ku rutonde rusange ni uwa 28 asizwe iminota 7’45".
Mu 2010, muri Tour du Rwanda bava i Rubavu bajya i Kigali, Dawit Haile yari yabaye uwa kabiri mu gihe cyo Kigali-Gicumbi yari yabaye uwa gatatu.
Mu bakinnyi 62 batangiye Tour du Rwanda hasigayemo 43, aho Umunyamaroc Mouhssine Lahsine wari uwa mbere muri Afurika iri siganwa ritangira nawe yavuyemo.
Hasigayemo Umurundi umwe, Ukwigomba Didace mu gihe Abanyarwanda bose 15 bagihatana.
Kuri uyu wa Kane abasiganwa barahaguruka i Muhanga berekeze i Rubavu baciye mu Ngororero ku ntera ya Km 126,4.
Uko bakurikiranye kuva Musanze – Muhanga Km 127.5
1. Dawit Haile -Eritrea 3h30’34”
2. Nsengimana Jean Bosco -Kalisimbi 3h30’34”
3. Terrettaz Thomas -Team Meubles Decarte 3h30’34”
4. Melake Berhane -AS.BE.CO 3h30’34”
5. Byukusenge Patrick -Akagera 3h30’34”
6. Biziyaremye Joseph -Kalisimbi 3h30’34”
7. Ghebreizgabhier Amanuel -AS.BE.CO 3h30’34”
8. Ndayisenga Valens -Kalisimbi 3h30’34”
9. Amanuel Million -Eritrea 3h30’34”
10. Saber Lahcen -Maroc 3h30’34”
Urutonde rusange rw’umunsi wa gatatu - Km 378.9
1. Ndayisenga Valens -Kalisimbi 10h02’48”
2. Nsengimana Jean Bosco -Kalisimbi 59’
3. Biziyaremye Joseph -Kalisimbi 1’03”
4. Mekseb Debesay -Bike Aid 1’03”
5. Ghebreizgabhier Joseph -AS.BE.CO 1’09”
6. Debretsion Aaron -AS.BE.CO 1’09”
7. Amanuel Million -Eritrea 1’12”
8. Yemane Bereket -Eritrea 1’13”
9. Byukusenge Patrick -Akagera 1’21”
10. Dawit Haile -Eritrea 1’32”



















TANGA IGITEKEREZO