Chumo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu afite imyaka 84 azize uburwayi. Niwe munya-Kenya wa mbere watwaye umudali mu mikino olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 1964. Icyo gihe yatwaye umudali wa bronze mu kwirukanka metero 800.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri muri Kenya, Jack Tuwei, yavuze ko ari igihombo ku gihugu ariko anashimira Chumo wabereye benshi urugero.
Yagize ati “Ni igihombo gikomeye ku Gihugu. Umuryango mugari wa siporo wifatanyije n’umuryango we mukunamira intwari ndetse n’umunyabigwi wacu wabereye benshi urugero”.
Chumo yakoze amateka yo kuba umunyafurika wa mbere watwaye umudari mu mikino olempike yabaye mu 1964 i Tokyo mu Buyapani, yongera gutwara umudali wa feza muri iyi mikino mu 1968 icyo gihe yari yabereye muri Mexique.
Yanatwaye imidari ya zahabu muri metero 400 na 800 mu mikino ya mbere ya ‘All African Games’yabereye muri Congo-Brazzaville mu 1965.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!