Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC-Rwanda Automobile Club) rigiye kohereza Rutabingwa Ferdinand mu ishuri ryigisha uyu mukino muri Afurika y’Epfo (FIA Institute Academy), kuva tariki ya 29 Nzeri kugeza tariki ya 2 Ukwakira 2013. Ibihugu 14 bya Afurika bikaba byaroherejeyo abihagarariye.
Gakwaya Christian, umuyobozi wa RAC, avuga ko basabwe n’iri shuri umukinnyi umwe utarangeje imyaka 23, kandi akaba nibura yarigeze kugaragara mu isiganwa ry’imodoka. Abakinnyi batatu ni bo basanze bujuje ibyasabwaga.
Gakwaya yagize ati “Byaratugoye kuko mu Rwanda impushya zo gutwara ibinyabiziga zihabwa abujuje imyaka 18, muri batatu twabonye bujuje ibisabwa twarebye ufite ubunararibonye.”
Umubare w’Abanyarwnda bitabira gusiganwa n’ imodoka uracyari muto, gusa ngo n’ubwo ibikoresho nk’imodoka bihenda, RAC igiye kugarura amarushanwa y’imodoka nto zihendutse ku buryo umubare wazamuka.
Mu isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka ryo mu Rwanda rya 2013 “Rwanda Mountain Gorilla Rally” harimo Abanyarwanda 9 mu modoka 18 zitabiriye isiganwa, harimo abakinnyi babiri bakina mu izina ry’u Rwanda, Davite Giancarlo na Elefter Mitraros.
Rutabingwa Ferdinand ni umuhungu wa Rutabingwa Gratien, wahoze na we akina uyu mukino wo gusiganwa mu modoka.



















TANGA IGITEKEREZO