Umurundi Bukera Vallery niwe wegukanye Rally de Ngozi yaberareye mu Burundi mu mpera z’iki cyumweru, akoresheje isaha imwe n’iminota 4 (01:04:00) akurikirwa n’Umunyarwanda Giancarlo Davite wasizweho iminota 4 n’amasegonda 17.
Rally de Ngozi ni ubwo ikinirwa i Burundi ibarwa muri shampiyona y’u Rwanda, kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abakinnyi 12.
Umunyarwanda Felekeni Mayakaafatanyije n’umufasha we (co-pilote), Idrissa Mulemba, baje ku mwanya wa gatatu, ari inyuma ya Bukera iminota 6 n’amasegonda 13.
Elefter Mitraros, ukinira u Rwanda yaje ku mwanya wa kane, akurikirwa n’Umurundi Mohamed Abbas Roshanali na Jean Jean Giesen.
Gakwaya Jean Calude yaje ku mwanya wa 6 akurikiwe na mugenzi we w’Umunyarwanda Twizeyimana Saidi.
Abandi bakinnyi batanu ntibarangije isiganwa barimo n’Umunyarwanda Janvier Mutuga.
Umwaka wa shampiyona y’amasiganwa y’imodoka mu Rwanda uzasozwa tariki ya 9 Ugushyingo hakinwa Rally des Mille Collines, ikazabera mu Rwanda.
Giancarlo Davite niwe ufite ikamba ry’umwaka wa 2012.
Reba agace gato kabashije kuboneka aho Mayaka we yakinaga:



















TANGA IGITEKEREZO