Ku munota wa nyuma nibwo byamenyekanye ko Umurundi, Bukera Valery wari wegukanye isiganwa ry’amamodoka ryabereye i Ngozi mu Burundi, atazitabira Rally des Mille Collines itangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2013, saa saba mu karere ka Bugesera.
Rwego Eric, ushinzwe umutekano n’imihanda muri Rally des Mille Collines yabwiye IGIHE ko mu gihe bashyiraga ibyuma bishya batumije muri Kenya ku mudoka ya Bukera byanze gukorana bituma atitabira iri rushanwa ariko mugenzi we, Mohamed Abbas Roshanali arasiganwa.
Biteganyijwe ko saa tanu, bazasuzuma imodoka zizaba zitegura gusiganwa. Imodoka ya mbere izahaguruka saa Saba n’iminota 33.
Abasiganwa bazazenguruka inshuro eshatu intera ya Km 17,5 badahagaze bahagurukiye Nyamata B bace Mwogo basoreze Nyamata bafite akaruhuko, bongere kuzenguruka izindi kabiri.
Rwego avuga ko isiganwa ry’uyu mwaka ritandukanye n’irya 2012 kuko ubu noneho harimo imodoka iturutse i Burundi ya Mohamed Abbas Roshanali wabaye uwa 7 mu isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla mu gihe ubusanzwe Rally des Mille Collines yakinwaga n’imodoka zo mu Rwanda gusa.
Yagize ati “Ubushize Giancarlo Davite yari afite imodoka itari ku rwego rumwe n’izindi gusa ubu Kwizera Claude afite imodoka nziza ku buryo bazaba bahanganye.”
Nyamara ariko iri siganwa rigiye gukinwa habura Olivier Costa wari waritwaye mu 2012. Imodoka ya Costa yari itararangizwa gusanwa.
Iri siganwa ryatewe inkunga na COGEBANQUE rizasozwa kuri iki Cyumweru aho bazanyura Rweru basoreze Gahembe bazenguruke kabiri intera ya Km 38.
Ni isiganwa ryatewe inkunga kandi na Rwandamotor, Bralirwa, SP (Societe Petroluim), UA (Assurence Company), Palast Rock Hotel iri i Bugesera.
Zimwe mu modoka zizakinishwa muri Rally des Mille Collines



















TANGA IGITEKEREZO