Iri siganwa ryakinirwaga mu mihanda y’igitaka i Gako – Kamabuye, Munazi-Nemba, Rilima-Nyamata, ryatangiriye kuri Stade Amahoro aho basiganwaga mu muhanda wa kaburimbo kuwa Gatanu w'icyumweru gishize.
Bukera Valery uba wungirijwe na Nital Khetia begukanye umunsi wa gatatu w’iri siganwa bakoresheje isaha 01:48:01 bakurikirwa n’umunya Zambia Muna Singh w’imyaka 19 akaba nimero ya kabiri muri Afurika uba wungirijwe na mushiki we Jasmeen Singh w’imyaka 16 bakoresheje isaha 01:49:06 mu gihe Abagande Hassan Alwi na Musa Nsubuga babaye aba gatatu bakoresheje isaha 01:54:43.
Umurundi Cantanhede Rudy wari wabaye uwa kabiri kuwa Gatandatu, ntiyabashije kurangiza isiganwa kuko yagize ikibazo cy’imodoka amaze gukora agace ka mbere ka Nemba – Muhazi k’ibirometero 8,28 yanegukanye akoresheje iminota 3:46.
Iri rushanwa risoje Don Smith wo muri Kenya na Muna Singh wo muri Zambia bari bahanganiye umwanya wo kwegukana Rally ku rwego rwa Afurika, bombi bagiye barangwa no gutwara bizigama kugira ngo imodoka zabo zitaba zagira ikibazo bakava mu irushanwa.
Nubwo Smith yaje mu Rwanda ari imbere kuri uyu mugabane n’amanota 79 arusha 29 Muna, kwitwara neza k’uyu munya Zambia warangije ari uwa kabiri byatumye agabanya ikinyuranyo kuko ubu hasigayemo amanota atandatu gusa; urugamba rukomeye rukazabera mu isiganwa rya Pearl of Africa Uganda Rally rizaba tariki 16 – 18 Nzeli risoza amarushanwa y’umwaka muri uyu mukino muri Afurika.
Abanyarwanda baje hafi mu modoka 13 zari zatangiye irushanwa, ebyiri nizo zarangije zirimo iya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude babaye aba kane muri rusange, Gakwaya Eric na Uwadata Marius baza ku mwanya wa 12.
Uko barindwi ba mbere bakurikirana
1. Bukera Valery & Nital Khetia (Burundi) : Subaru Impreza – 01:48:01
2. Muna Singh & Jasmeen Singh (Zambia) : Subaru Impreza – 01:49:06
3. Hassan Alwi & Musa Nsubuga (Uganda) : Subaru Impreza – 01:54:43
4. Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Rwanda) : Subaru Impreza –
02:00:27
5. Roshanali Mohamed & Habimana Youssouf (Burundi) : Subaru Impreza – 02:01:53
6. Sultan Kalula & Fahad Massoud (Burundi) : Subaru Impreza – 02:04:31
7. Smith Don & Kaugi Bob (Kenya) : Subaru Impreza- 02:05:10
Subaru Impreza nibwo bwoko bw'imodoka bwiganje mu myanya ya mbere muri iri rushanwa kuko abatsinze bose nizo bari batwaye ugereranyije na Toyota, Mitsubishi n'izindi.



















Ibitekerezo 0