00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi Munya-Afurika y’Epfo yongeye kwegukana Tour du Rwanda, Umunya-Algeria aca agahigo

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 24 November 2013 saa 09:22
Yasuwe :

Nyuma y’aho umunya-Afurika y’Epfo, Lill Daren yegukanye Tour du Rwanda 2012, iya 2013 itwawe na mugenzi we Girdlestone Dylan akoresheje amasaha 20 iminota 35 n’amasegonda 55 ku ntera ya Km 804,6 mu gihe Umunya-Algeria Lagab Azzedine ariwe mukinnyi ubashije gutwara igihembo cy’umunsi inshuro ebyiri.
Umunya-Algeria Lagab Azzedine yatwaye igihembo cy’umunsi wa 7
Lagab Azzedine niwe mukinnyi wenyine wabashije gutwara igihembo cy’umunsi inshuro ebyiri muri Tour du Rwanda 2013. Lagab yabaye (…)

Nyuma y’aho umunya-Afurika y’Epfo, Lill Daren yegukanye Tour du Rwanda 2012, iya 2013 itwawe na mugenzi we Girdlestone Dylan akoresheje amasaha 20 iminota 35 n’amasegonda 55 ku ntera ya Km 804,6 mu gihe Umunya-Algeria Lagab Azzedine ariwe mukinnyi ubashije gutwara igihembo cy’umunsi inshuro ebyiri.

Umunya-Algeria Lagab Azzedine yatwaye igihembo cy’umunsi wa 7

Lagab Azzedine niwe mukinnyi wenyine wabashije gutwara igihembo cy’umunsi inshuro ebyiri muri Tour du Rwanda 2013. Lagab yabaye uwa mbere ku munsi wa 7 ubwo abasiganwa bazengurukaga umujyi wa Kigali ku ntera ya Km 94,2 akoresheje amasaha 2 iminota 23 n’amasegonda 54.

Lagab Azzedine niwe mukinnyi ubashije gutwara ibihembo bibiri muri Tour du Rwanda 2013

Niyonshuti Adrien niwe Munyarwanda waje imbere ku mwanya wa kane asizwe umunota n’amasegonda 48.

Lagab yagize ati " Ejo [tuva i Huye tuza i Kigali] narababaye kuko nataye umwanya munini ahamanuka, naraye nsinziriye amasaha ane ku buryo uyu munsi nari mfite akanyamuneza, amahirwe kandi nagize imvura ntiyaguye, gutsinda kabiri byantunganye."

Lagab Azzedine yari yabaye uwa mbere kuva i Muhanga bajya i Nyamagabe. Mu 2012, mu irushanwa ryo Kwita izina, Lagab yari yabaye uwa kabiri ku rutonde rusange.

Umunya-Afurika y’Epfo, Girdlestone Dylan yatwaye Tour du Rwanda 2013

Dylan yatangiye kwambara umupira w’umuhondo ku munsi wa Kane, ubwo abasiganwa bavaga i Musanze bajya i Muhanga kugeza ku munsi wa nyuma, gusa uyu munya-Afurika y’Epfo ntiyigeze atwara igihembo cy’umunsi.

Haririmbwe indirimbo y'igihugu ya Afurika y'Epfo kuko Dylan yatwaye Tour du Rwanda

Nyuma yo gutwara Tour du Rwanda 2013, Dylan yavuze ko umunsi wa kabiri wamugoye ubwo bavaga i Rwamagana bajya i Musanze cyane ko harimo anhantu hazamuka kandi ari ndende.

Dylan yagize ati " Iyi ntsinzi ndayikesha ikipe [ya Afurika y’Epfo] ikomeye, twari dushyize hamwe, twahuzaga umukino."

Abajijwe icyo atazibagirwa muri Tour du Rwanda 2013 ndetse n’u Rwanda, yavuze ko ari iyi ntsinzi n’abafana benshi yabonye ku muhande n’aho basorezaga, bimusigaye ku mutima.

Inkweto za Girdlestone Dylan zariho ibendera ry'igihugu cye cya Afurika y'Epfo

Yagize ati "Natunguwe n’abafana benshi bashyigikira amakipe yabo, ntakabuza ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzagira ikipe n’abakinnyi bakomeye kuko bakunze uyu mukino."

Umunya Afurika y'Epfo Girdlestone Dylan wegukanye Tour du Rwanda 2013

Mu 2012, Lill Daren yatwaye Tour du Rwanda akoresheje 22h43’41’’ ku ntera ya Km 890.3 mu gihe Girdlestone Dylan yari yakoresheje 22h45’28’’. Kimwe nko mui 2013, Dylan ntigeze atwara igihembo cy’umunsi.

Ubwo yitabiraga Tour du Rwanda bwa mbere mu 2011, Girdlestone Dylan yatwaye umwanya wa gatatu.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Umunya Erithrea Eyob Metkel yaciye agahigo ko kumarana umwambaro wa COGEBANQUE wambarwa n’umukinnyi watereye kurusha abandi iminsi irindwi yose akusanyije amanota 81 akurikirwa na VAN ZYL Johann wa MTN Qhubeka ufite amanota 53.

Eyob Metkel atwaye ibihembo 7 bya COGEBANQUE by'umukinnyi uterera yahembwe na Alain Lepatre Lamontagne, umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE

Ikipe ya AS BE CO yo muri Erithrea niyo yabaye ikipe nziza ya Tour du Rwanda 2013 aho yakoresheje amasaha 62 n’amasegonda 15, ikurikirwa na Rwanda Karisimbi yasizwe iminota 8 n’amasegonda 13 naho Rwanda Akagera iba iya kane mu makipe 13 ukuyemo Gabon itarangije.

Abanya Erithrea ba AS BE CO nibo babaye ikipe nziza ya Tour du Rwanda basimbuye Afurika y'Epfo ya Lill Daren

Nsengiyumva Jean Bosco ukinira Rwanda Karisimbi niwe Munyarwanda wahembwe witwaye neza, yaje ku mwanya wa 6 asizwe iminota 4 n’amasegonda 52 mu gihe Ndayisenga Valens wakinnye ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda, akaba uwa mbere bava i Rwamagana bajya i Musanze, yahembwe nk’Umunyarwanda ufite ejo heza, yarangije ku mwanya wa 11.

Nsengiyumva Jean Bosco niwe Munyarwanda witwaye neza
Ndayisenga Valens yashimiwe nk'Umunyarwanda ufite imbere heza

Bayingana Aimable, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare (FERWACY) yavuze ko abantu bitabiriye ari benshi byatumye Tour du Rwanda irushaho kumyekana henshi, imyitywarire y’abakinnyi bakiri bato iratanga icyizere.

Bayingana yagize ati " Sinzi niba ari ubwiyongere bw’abafana bwaratewe n’uko hari inzira twahinduye [Kigali-Kirehe, Rwamagana-Musanze, Rubavu-Kinigi na Muhanga-Nyamagabe] kandi uko Abayarwanda bagiye batsinda kandi bakiri bato bitanga icyizere ko nubwo ubu tudatwaye isiganwa dufite ejo heza, tukaba tugiye kongerera abakinnyi bacu amarushanwa.

Ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2013:

1. Girdlestone Dylan -Afurika y’Epfo 20h35’55’’
2. Meintjes Louis - MTN Qhubeka - 02’01’’
3. Eyob Metkel -AS BE CO - 02’20’’
4. Njoroge John -Kenya - 03’39’’ (mu 2012 yari uwa gatatu)
5. Debretsion Aron -AS BE CO - 04’20’’ (no mu 2012 yari ku mwanya wa 5)
6. Nsengiyumva Jean Bosco - Rwanda Karisimbi - 04’52’’
9. Niyonshuti Adrien -MTN Qhubeka - 06’35’’
11. Ndayisenga Valens -Rwanda Akagera - 07’16’’
12. Hadi Janvier - Rwanda Karisimbi - 07’26’’
14. Biziyaremye Joseph - Rwanda Akagera - 08’40’’

Abasiganwa bahaguruka ku munsi wa 7 wa Tour du Rwanda 2013
Dylan wa gatatu wamabye umuhondo asoza Tour du Rwanda yishimira umwanya wa mbere
Abakozi ba COGEBANQUE nk'umwe mu baterankunga wa Tour du Rwanda na Dylan wayegukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages