00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwatwaye Tour du Rwanda yambaye ikamba muri Tour de France

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 10 July 2015 saa 12:28
Yasuwe :

Umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot watwaye Tour du Rwanda mu 2010 yegukanye igihembo cy’umukinnyi uterera kuruta abandi ku munsi wa gatandatu wa Tour de France mu gihe Tony Martin wari wambaye umwenda w’umuhondo yasezeye nyuma yo kugwa.

Umunsi wa gatandatu wa Tour de France bavaga Abbeville bajya Le Havre, urugendo rwa Km 191.5.

Ku Km cya 22, Daniel Teklehaimanot, Kenneth Vanbilsen na Perrig Quemeneur bari basize igikundi cyari kibakurikiye iminota 7 n’amasegonda 56, aha niho uyu munya Eritrea, igihugu cy’abakinnyi baterera yaboneyeho umwanya wo gutsindira amanota y’ahazamuka.

Ubu butatu bwashyizemo intera 4’45’’ bageze ku Km cya 85 cy’isiganwa gusa hasigaye Km 18 ngo basoze igihe ba Teklehaimanot bari basize abandi cyagabanutse kiba 1’04".

Teklehaimanot yambaye umwenda w ‘umukinnyi uterera kurusha abandi awambuye Umunya Espagne Joaquim Rodríguez. Uyu Munya Eritrea wabaye umwirabura wa mbere usiganwe muri Tour de France, yabaye Umunyafurika wa gatatu uhembwe muri Tour de France nyuma y’Umunya Afurika y’Epfo Daryl Impey [ubu wasezeye] wambayeho umwenda w’umuhondo mu 2013 na Robbie Hunter wabaye umukinnyi ukiri muto mu 2001.

Yagize ati " Nishimiye kwambara uyu mwenda, bizongera imbaraga mu mushinga wacu kuko dushaka guha amagare 5000 abanyeshuri, nishimiye kuba ndi Umunyafurika n’uko ndi Umunya Eritrea."

Mu gihe hari hasigaye m800 bagasoza, Umudage Tony Martin wa Etixx - Quick Step yagwanye na benshi barimo n’Umutaliyani Vincenzo Nibali waritwaye mu 2014, wahise ahaguruka akomeza ku murongo.

Tony Martin yavunitse urutugu maze bagenzi be bane baramusunika arasoza, undi mugenzi wabo Stybar Zdenek yaciye mu rihumye abari barangariye abaguye atwara igihembo cy’umunsi wa gatandatu.

Zdenek yakoresheje 4h53’46" akurikirwa na Peter Sagan wa Tinkoff – Saxo wasizwe amasegonda abiri anganya n’abandi 109 bamukurikiye barimo abakinnyi bane ba MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo.

Ni umunsi wa 17 muri Tour de France kuri Peter Sagan asoza mu bakinnyi batanu ntatware umwanya wa mbere mu gihe ku Mwongereza Mark Cavandesh amaze 26 ataba uwa mbere aheruka ku munsi wa 13 mu 2013.

Tony Martin yagumanye umwenda w’umuhondo n’ikinyuranyo cy’amasegonda 12 ariko nyuma y’isaha, abaganga bamumenyesha ko igufwa ry’urutugu ryagize ikibazo agomba kuva mu isiganwa bityo Umwongereza Christopher Froome yongera kuyobora isiganwa.

Umuvugizi wa Etixx - Quick-Step yahise atangaza ko Tony agomba gutaha kwivuriza mu bitaro bya Hamburg mu Budage. Uyu yiyongereye kuri Fabian Cancellara waguye kuwa Mbere akavamo yari yambaye umwenda w’umuhondo ku munsi wa kabiri.

Kuri uyu wa Gatanu harakinwa umunsi wa karindwi, abasiganwa barava Livarot berekeze Fougères ku ntera ya 190.5.

Umunsi wa 6 wa Tour de France

1. Zdenek Stybar - Etixx - Quick-Step 4h53’00”

2. Peter Sagan - Tinkoff - Saxo +2”

3. Bryan Coquard - Europcar

4. John Degenkolb - Giant

5. Greg Van Avermaet - BMC Racing

6. Tony Gallopin - Lotto

7. Edvald Boasson Hagen - Team MTN

8. Davide Cimolai - Lampre

9. Julien Simon - Cofidis

10. Gorka Izagirre – Movistar

Urutonde rusange ku munsi wa 6

1. Tony Martin - Etixx - Quick-Step 22h13’ 12’’

2. Chris Froome - Team Sky +12’’

3. Tejay van Garderen - BMC Racing +25’’

4. Peter Sagan - Tinkoff - Saxo +27’’

5. Tony Gallopin - Lotto +38’’

6. Greg Van Avermaet - BMC Racing +40’’

7. Rigoberto Uran - Etixx - Quick-Step +46’’

8. Alberto Contador - Tinkoff - Saxo +48’’

9. Zdenek Stybar - Etixx - Quick-Step +1’06’’

10. Geraint Thomas - Team Sky +1’15’’

13. Vincenzo Nibali - Astana +1’50’’

16. Alejandro Valverde - Movistar +2’03’’

17. Nairo Quintana - Movistar +2’08’’

47. Mark Cavandish - Etixx-Quick Step +11’59’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages