Uwizeyimana Mathieu niwe wegukanye umwanya wa mbere muri “Liberation Day Tennis Tournament” ryateguwe n’ Amahoro Tennis Club itewe inkunga na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD), atsinze Habiyambere Dieudonne seti 2-1 ku mukino wa nyuma.
Uwizeyimana (nimero ya 3) wakinaga nk’uwabigize umwuga yatsinze Habiyambere (nimero ya 2) ku bitego 6-3, 6-1 na 2-6 ahembwa ibihumbi 100 Rwf naho Habiyambere ahabwa ibihumbi 80 Rwf.
Nyuma yo gutwara igihembo ku nshuro ya mbere nk’uwabigize umwuga, Uwizeyimana avuga ko yagerageje gusatira Habiyambere, agakina imipira yo ku ruhande cyane.
Yagize ati “ [Gutwara iri rushanwa] Bimpaye ingufu zo kwitegura imikino mpuzamahanga nzitabira i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.”
Mu bakobwa, Ingabire Megane usanzwe ari uwa kabiri yatsinze Umumararungu Gisele seti 2-0 (6-1 na 6-1).
Cpt Kamanzi Fidele yatsinze Bicamumpaka mu bakina batarabigize umwuga seti 2-0 (6-1 na 6-4).
Ku nshuro ya kane ikurikirana, ikipe ya APR igizwe na Cpt Kamanzi Fidele na Cpt Bizimana Jancy batsinze seti 2-0 (6-4 na 6-2) ikipe ya Ngarambe Raphael na Mugarura Aimable.
Gakwaya Frank, ukora mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri BRD avuga ko buri mwaka baba bagennye amafaranga yo gufasha ibikorwa bigamije gufasha Abanyarwanda haba mu iterambere cyangwa kubashimisha.
Yagize ati “ Tuba dufite igice cy’ingengo y’imari yo gufasha ibikorwa by’Abanyarwanda bituma tugera ku nshingano zo guteza imbere umuryango nyarwanda.”
BRD yateye inkunga iri rushanwa miliyoni 8 Rwf.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 32 b’abahungu n’abakobwa 16 bavuye mu makipe ane; APR, Cercle Sportif de Kigali, Remera na Nyarutarama.



















TANGA IGITEKEREZO