00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wayne Rooney agiye gutangira umukino w’Iteramakofe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 April 2023 saa 01:23
Yasuwe :

Umukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu bihe byatambutse, Wayne Rooney, agiye kwerekeza amaso ku mukino w’iteramakofe yakunze akiri umwana ndetse yumva ko na wo wari impano ye.

Wayne Rooney ni umukunzi w’akataraboneka w’uyu mukino, akaba ariyo mpamvu yiyemeje guhamagara umwe mu bashinzwe gutegura ibikorwa bya siporo mu Bwongereza, Eddie Hearn ngo amufashe gushaka aho yahera yinjira muri uyu mukino.

Ntabwo Eddie Hearn yigeze yizera ibyo amubwira ahubwo yaketse ko yabikoreshejwe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga. Gusa ubu yemera ko imbaraga yakomeje kubishyiramo zigaragaza ko ari igihe cye cyo kurwana na Jake Paul.

Nubwo igihe uyu murwano uzabera kitaramenyeka, byitezwe ko ugomba kuzabera ku kibuga cya Manchester United cya Old Trafford Stadium, aho uyu mukinnyi yandikiye amateka ndetse anafata nko mu rugo.

Nta gitunguranye kuko uyu Mwongereza w’imyaka 37 ariko ugaragara nk’ukuze, mu nzozi ze yagize kuva cyera harimo no kuzakina iteramakofe.

Mu mpera za 2022 nibwo Olajide Olayinka Williams ‘KSI’, yahishuye ko Wayne Rooney yifuje gukina na we iteramakofe, gusa amusubiza yisekera cyane anamuhakanira ko igihe kitaragera.

Yagize ati “Wayne Rooney yaranyegereye ansaba ko twagirana umurwano. Ariko namubwiye ko bitashoboka, ntanifuza kubikora, uri kumva hari ibyo nagezeho bituma ntabikora. Cyakoze nyuma ya Jake birashoboka.”

Eddie Hearn uri gutegurira umurwano Rooney, yizera ko kugira ngo agire izina rikomeye mu iteramakofe nk’uko byari bimeze mu mupira w’amaguru, agomba kwikinira imikino ya gicuti gusa.

Ku mukino wa mbere byitezwe ko Wayne Rooney azahura na Jake Paul na we wamamaye mu itangazamakuru ariko akajya no gukina iteramakofe nk’umukino yihebeye.

Jake uheruka gutsindwa umukino na Tommy Fury mu mikino irindwi yaherukaga gukina, ni amahirwe ye yo kugarura icyizero kuko yaba ahuye n’umukinnyi utamenyere gukina.

Umunsi Rooney yatangiye kuwukina, ni indi ntambwe azaba ateye mu buzima bwe yiyongera ku mateka yanditse mu ikipe ya Manchester United na Everton FC zo muri Shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ ndetse no mu ikipe y’Igihugu.

Jake Paul wamamaye kuri Youtube yitezweho gutsinda Wayne Rooney
Jake Paul ni we uzarwana na Wayne Rooney ku nshuro ya mbere
Wayne Rooney agiye gutangira umukino yihebeye w’Iteramakofe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages