Iri rushanwa ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.
Mu cyiciro cy’abagabo, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane yasoreje mu myanya ya mbere muri Shampiyona ari yo Eagles, Kicukiro, Musanze na Indangamirwa.
Ikipe ya Musanze yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Eagles amanota 23-22.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Kicukiro yatsinze Indangamirwa amanota 26-21.
Mu bagore hari hitabiriye amakipe atatu ari yo Gasabo, Kicukiro na Move Dream.
Ikipe ya Gasabo yegukanye igikombe muri iki cyiciro itsinze iya Kicukiro amanota 20-15.
Iri rushanwa ni irya kabiri ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga muri uyu mwaka.
NPC Rwanda yaherukaga gutegura irya Sitting Volleyball ryegukanywe na Gasabo mu Bagabo ndetse na Bugesera mu Bagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!