00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Winter Olympics 2022: Urubura rwatumye imikino imwe isubikwa

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 13 February 2022 saa 09:27
Yasuwe :

Urubura rwinshi ruri kugwa mu Mujyi wa Beijing rwatumye imikino ya ski izwi nka ’alpine skiing’ isubikwa, mu mikino Olempike iri kubera i Beijing.

Isubikwa ry’iyi mikino ryaturutse ku rubura rwinshi rwatumye aho bakinira hatagaragara neza. Ibipimo by’ubukonje muri ako gace byageze kuri dogere celcius -22, bikaba byitezwe ko bizagera kuri -35 ku wa Mbere.

Imikino Ngororamubiri ikinwa mu gihe cy’ubukonje ‘Winter Olympics’ yasubitswe irimo iy’ijonjora ry’abagore mu mukino wo kwikaragira kuri skate mu kirere ryashyizwe ku Cyumweru rivanywe ku wa Gatandatu.

Ku ruhande rw’abagabo 33 ni bo babashije gusoza irushanwa muri 88 bitewe n’ikirere kibi kuri uyu wa Gatandatu.

Umunya-Norvège Henrik Kristoffersen watwaye umudali wa zahabu mu mikino y’Isi ya 2019 yabereye i Åre muri Suède, ari muri abo bake babashije gusoza. Yarangirije ku mwanya wa kane.

Indi mikino ikinirwa mu nyubako nka Ice hockey ntiyahagaritswe nubwo naho ubukonje bwafashe indi ntera ikabije.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu minsi ishize, iyi mikino itavuzweho rumwe kubera ukuntu urubura rw’urukorano rwakoreshejwe cyane nk’urwa karemano.

Byatewe nuko ubusanzwe iyi mikino iba muri Gashyantare kandi u Bushinwa bukaba butagira urubura rwinshi muri uku kwezi.

Imikino imwe yasubitswe kubera ubukonje bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .