Nyuma y’uko habaye isiganwa rya mbere mu masiganwa Formula 1 ikina mu mwaka, Lewis Hamilton akaza ku mwanya wa gatanu arushwa amasegonda 10 yose na Max Verstappen, yahishuye ko ikibazo yahereye kera avuga kitari kurebwaho.
Mu mpera za 2022 ni bwo uyu mukinnyi yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye atitwara neza muri uwo mwaka harimo kuba atari afite imodoka ifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego ukomeye.
Wari umunsi utanejeje kuri uyu mugabo ubwo yasigwaga na bagenzi be, yibuka uko mbere yo gutangira umwaka yabwiye Mercedes ko imodoka iri kumuha nta kintu izamumarira. Yongeye kubigarukaho ku wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023, aganira na BBC.
Yagize ati “Umwaka ushize narabibabwiye. Iki kibazo cy’imodoka mpora nkigarukaho. Natwaye imodoka imyaka itari mike kandi natwayemo imodoka nyinshi. Nzi icyo imodoka ikeneye n’icyo idakeneye.”
Yakomeje agira ati “Ibi byose bigaragaza kudaha agaciro ibintu. Ibi ni nko kuvuga ngo 'ntabwo ibyo uvuga tubyumva'. Si ko byagakwiye rero, tugomba gukora akazi. Niba tubuze amanota, ni umwanya mwiza wo gukora nk’ikipe tugakosora amakosa. Turacyari ikipe ikomeye nubwo umwaka ushize bitakunze. Ni ngombwa rero ko dutegura ejo hazaza neza.”
Umuyobozi w’Ikipe ya Mercedes, Torger Christian Wolff, yanze kuruca ngo arumire ahubwo na we avuga ko ikipe ibyo iri gukora bisa no kwiyubaka ndetse iri gusubira inyuma kugira ngo yongere igarukane ingufu.
Yagize ati “Abakinnyi bose bagendeye ku ibanga rya Verstappen kugira ngo bitware neza, na mugenzi wa Hamilton, George Russell ntiyatinye kuvuga ko uriya mukinnyi wa Red Bull azegukana amasiganwa 23 yose.”
Yongeyeho ati “Umwaka ushize twaratakaje, mu rwego rero rwo kugarukana imbaraga hari imyanzuro igomba gufatwa. Aston Martin yarabikoze yiha igihe kandi yagarutse ikomeye. Nidutangirira hasi hari igihe tuzagaruka tugahangana na Red Bull. Ni zo ntego dufite.”
Hamilton watwaye iri siganwa inshuro zirindwi yabaye uwa gatanu yarushijwe na bagenzi be bahanganye barimo Max Verstappen na Sergio Perez ba Red Bull, Fernando Alonso wa Aston Martin na Carlos Sainz wa Ferrari.
Isiganwa rya Formula 1 rizakomereza muri Arabie Saoudite tariki ya 19 Werurwe, mbere yo kwerekeza mu rindi karundura rizabera muri Australia tariki ya 2 Mata 2023.








Ibitekerezo 0