00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge Nathan azajyana n’abakinnyi bakiri bato muri Amissa Bongo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 7 December 2012 saa 12:38
Yasuwe :

Guhera tariki ya 14 kugeza kuri 20 Mutarama 2013 ikipe y’igihugu mu mukino w’amagare izaba ibarizwa muri Gabon aho izitabira irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare “La Tropicale Amissa Bongo 2013.”
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura abakinnyi beshiFederasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda –FERWACY, izohereza abakinnyi bakiri bato kugira ngo babashe gukomeza kuzamuka, bakazajyana n’umwe mu bakinnyi bamenyerewe Nathan Byukusenge.
Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu (…)

Guhera tariki ya 14 kugeza kuri 20 Mutarama 2013 ikipe y’igihugu mu mukino w’amagare izaba ibarizwa muri Gabon aho izitabira irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare “La Tropicale Amissa Bongo 2013.”

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura abakinnyi beshiFederasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda –FERWACY, izohereza abakinnyi bakiri bato kugira ngo babashe gukomeza kuzamuka, bakazajyana n’umwe mu bakinnyi bamenyerewe Nathan Byukusenge.

Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Perezida wa FERWACY Aimable Bayingana aratangaza ko Byukusenge azajyana n’abasore bakiri bato kugira ngo abafashe kuko baba bakeneye uwo bareberaho unabamara ubwoba cyane ko abeshi azaba ari ubwa mbere bakinnye amarushanwa yo hanze y’igihugu.

Bamwe mu bakinnyi bakiri bato bafite amahirwe yo kuzitabira ririya rushanwa barimo Ndayisenga Valens uherutse muri Burkina Faso mu mikino Nyafurika, Rukundo Hassan ukomeje kwerekana ko azamuka neza n’abandi.

La Tropicale Amissa Bongo 2013 izitabirwa n’amakipe 15, harimo 9 y’ibihugu bya Afurika n’andi 6 y’ababigize umwuga.

Amakipe 9 y’ibihugu byo muri Afurika ni Burkina Faso, Cameroon, Côte d’Ivoire, Eritrea, Ethiopia, Gabon, Kenya, Morocco n’u Rwanda.

Amakipe 6 y’ababigize umwuga ni Europcar (France), Cofidis (France), Lampre-Merida (Italy), Lotto-Belisol (Belgium), MTN-Qhubeka (South Africa), Groupement Sportif Oil (Algeria).

Umwaka ushize Team Rwanda yitabiriye iri rushanwa irangiza ku mwanya wa 7 mu makipe 15, iza ku mwanya wa 3 mu makipe y’ibihugu bya Afurika inyuma ya Eritrea na Morocco.

Umufaransa Anthony Charteau wa Europcar ku nshuro ya gatatu yikurikiranya yegukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo.

Umunyarwanda waje imbere ni Ruhumuriza waje ku mwanya wa 12 muri rusange, akaza ku mwanya wa 4 mu banyafurika, akurikirwa na Rudahunga Emmanuel waje ku mwanya wa 22, Habiyambere Nicodem ku mwanya wa 30, Nathan Byukusenge ku mwanya wa 33, Hadi Janvier ku mwanya wa 42 na Biziyaremye Joseph ku mwanya wa 50 mu bakinnyi 74 barangije hari hatangiye 90.

Mu 2013 La Tropicale Amissa Bongo izitabirwa n’abakinnyi batandukanye bibihangange, muri bo hari ufite igikombe cy’u Bufaransa Pierre Rolland ukinira Europcar, akazaba ari kumwe na Anthony Charteau umaze kwegukana iri rushanwa incuro 3 yikurikiranya, Yohan Gène ari na we umaze kwegukana ibyiciro byinshi muri iri rushanwa, Christophe Kern wabaye uyoboye u Bufaransa muri contre la montre. Hari kandi Umunya Eritrea Natnael Berhane watwaye igihembo Afurika 2011 na 2012, akazaba ari ryo rushanwa rya mbere yitabiriye nk’uwabigize umwuga kuva yajya mu ikipe ya Europcar.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages