00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barifuza ko igisoro kigirwa umukino mpuzamahanga

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 30 November 2012 saa 03:44
Yasuwe :

Nyuma y’amarushanwa yabereye i Kigali kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2012 hagamijwe guteza imbere zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda wa kera, abayitabiriye basabye ubuvugizi kugira ngo uyu mukino ufite inkomoko mu Rwanda ukungahare no hirya no hino ku isi nk’indi mikino mvamahanga.
Aya marushanwa y’i Kigali yasabwe n’abakina igisoro basabye Akarere ka Gasabo ko uyu mukino ufite inkomoko mu Rwanda watezwa imbere nk’indi mikino mvamahanga, bituma aka karere gategura amarushanwa yahuriranye (…)

Nyuma y’amarushanwa yabereye i Kigali kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2012 hagamijwe guteza imbere zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda wa kera, abayitabiriye basabye ubuvugizi kugira ngo uyu mukino ufite inkomoko mu Rwanda ukungahare no hirya no hino ku isi nk’indi mikino mvamahanga.

Aya marushanwa y’i Kigali yasabwe n’abakina igisoro basabye Akarere ka Gasabo ko uyu mukino ufite inkomoko mu Rwanda watezwa imbere nk’indi mikino mvamahanga, bituma aka karere gategura amarushanwa yahuriranye n’isozwa ry’icyumweru cy’umuco cyakorewe muri Gasabo.

Ndikuryayo Valens uhagarariye Ishyirahamwe ry’Igisoro, avuga ko mu rwego rwo kuzirikana Igisoro nka kimwe mu bihagarariye umuco kikaba n’isoko y’iterambere ry’Igihugu, gikwiriye gukorerwa ubuvugizi kikanigishwa mu mahanga.

Ndikuryayo ati “Kubona imikino mvamahanga nka biyari, amakarita, imipira n’ibindi bihabwa intebe cyane ibyacu bikibagirana! Dusanga ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko twanezezwa n’uko muri Amerika, i Burayi n’ahandi bajya bicara bagakina umukino ukomoka mu Rwanda.”

Muri aya marushanwa batatu ba mbere bagenewe ibihembo, aho uwa mbere yahembwe ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Safari Pascal ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Gasabo yavuze ko bateganya ko umwaka utaha ibihembo byaziyongera ku bufatanye n’abandi baterankunga, kuko igisoro kigiye kuba umukino ngarukamwaka.

Iri rushanwa ryahuje abakinnyi 16 bari biremyemo amatsinda ane y’abaturutse mu Mirenge itandukanhye y’akarere ka Gasabo. Ubwo bakinaga bari bafite amabwiriza ngenderwaho, dore ko aya mabwiriza ngo agenda avugururwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages