00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’u Rwanda izitabira amasiganwa y’amagare ya "Tour de Rio"

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 August 2012 saa 03:09
Yasuwe :

Kuva ku italiki ya 29 Kanama kugeza 02 Nzeri 2012 muri Brezil mu Mujyi wa Rio hazabera isiganwa ry’amagare ryitwa “Tour de Rio”, ikipe y’u Rwanda ikaba izitabira iri siganwa ku nshuro ya 2, aho iheruka muri 2011.
Iyi nkuru dukesha ORINFOR, ivuga ko Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 6 aribo Byukusenge Nathan akaba ari nawe kapiteni w’iyi kipe , Ruhumuriza Abraham, Hadi Janvier, Biziyaremye Joseph, Rudahunga Emmanuel na Habiyambere Nicodem, imaze iminsi mu myitozo mu Karere ka Musanze. (…)

Kuva ku italiki ya 29 Kanama kugeza 02 Nzeri 2012 muri Brezil mu Mujyi wa Rio hazabera isiganwa ry’amagare ryitwa “Tour de Rio”, ikipe y’u Rwanda ikaba izitabira iri siganwa ku nshuro ya 2, aho iheruka muri 2011.

Iyi nkuru dukesha ORINFOR, ivuga ko Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 6 aribo Byukusenge Nathan akaba ari nawe kapiteni w’iyi kipe , Ruhumuriza Abraham, Hadi Janvier, Biziyaremye Joseph, Rudahunga Emmanuel na Habiyambere Nicodem, imaze iminsi mu myitozo mu Karere ka Musanze. Iyi kipe ikaba igomba guhaguruka mu Rwanda ku italiki ya 25 Kanama 2012 yerekeza i Rio muri Brazil.

Iyi kipe y’u Rwanda ubwo yitabiraga iri siganwa umwaka ushize wa 2011 iri siganwa ryarayigoye kuko batangazaga ko ari hare hare cyane kandi hakaba hari n’umuyaga mwinshi. Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bakaba biteguye neza nk’uko uzaba ayoboye iyi kipe Byukusenge Nathan yabitangaje akurikije imyitozo bamazemo iminsi.

Ruvogera Obed wahoze ari umukinnyi nawe mu ikipe y’igihugu ubu uri muri Amerika aho yagiye gukurikirana ibijyanye no kunanura imitsi, azahurira n’iyi kipe muri Brezil.

Uko irushanwa rizagenda

Iri rushanwa rya Tour du Rio rizitabirwa n’amakipe 9 mpuzamahanga gusa hakaba hatagaragaramo ikipe zo muri Brezil, ikipe zirimo ni :Bike Aid yo mu Budage, EPM-Une yo muri Colombia, Jamis Sutter Home yo muri Leta Zunz’Ubumwe Z’Amerika, KTM-Murcia yo muri Espagne, Petroli Firenze yo mu Butaliyani, Team Ecuador Ciclismo yo muri Equateur, Team Type 1 yo muri Leta Zunz’Ubumwe Z’Amerika, Team Rwanda na USM-Skechers yo muri Chili.

Tour du Rio izakinwa mu byiciro 5, aho ku munsi wa mbere taliki ya 29 Kanama 2012 abasiganwa bazava ahitwa Rio de Janeiro berekeza Angra dos Reis ahantu hareshya n’ibirometero 152.

Ku munsi wa kabiri taliki ya 30 Kanama 2012 abasiganwa bazava Volta Redonda berekeze Três Rios aho bazakora urugendo rureshya n’ibirometero 162.

Ku italiki ya 31 Kanama 2012, uzaba ari umunsi wa 3 aho abasiganwa bazava Três Rios berekeje Teresópolis abasiganwa bakazakora ibirometero 120. Ku munsi wa 4, taliki ya 01 Nzeri 2012 abasiganwa bazava Teresópolis berekeza Rio das Ostras ahantu hareshya n’ibirometero 190. Naho ku gace ka nyuma ka 5 abasiganw abazava Rio das Ostrasberekeza Rio de Janeiro aho abasiganw abazakora ibirometero 182. Iri siganwa ryose rizarangira abasiganwa bose bakoze ibirometero 860.

Inkuru ya ORINFOR


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages