Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare ikomeje imyiteguro yo kwitabira imikino y’Afurika kuva tariki 7 kugeza 11 Ugushyingo muri Burkina Faso, irasabwa kuzana umudari cyangwa bakazana umwanya mwiza kuko bahawe imyiteguro ihagije.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana, yatangarije IGIHE ko Adrien Niyonshuti, Abraham Ruhumuriza, Hadi Janvier, Biziyaremye Joseph bazitabira shampiyona y’Afurika mu isiganwa ry’amagare mu bakuru bakomeje imyitozo ikaze mu Karere ka Musanze, kandi abizeye kuzitwara neza.
Bayingana atangaza ko imyitozo abo bakinnyi bamaze guhabwa ihagije, kuko iza iniyongera ku marushanwa atandukanye bamaze iminsi bakina, harimo irushanwa ryo kuzenguruka Umujyi wa Kigali ryegukanywe na Adrien Niyonshuti riherutse kuba n’andi.
Yagize ati ”Nta kindi tubasaba uretse kuzana umudari, cyangwa bakaza mu myanya myiza bariteguye bihagije.”
Byari binateganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo, Minisitiri w’Umuco na Siporo asura ikipe mu rwego rwo kurushaho kuyongerera icyizere.
Si abakinnyi bakuru gusa bazitabira shampiyona y’Afurika izabera muri Burkina Faso, kuko hazabera n’amasiganwa y’abakiri bato, u Rwanda ruzahagararirwamo na Ndayisenga Valens.



















TANGA IGITEKEREZO