00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’u Rwanda ya Karate iritegura kwitabira igikombe cy’Isi

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 18 October 2012 saa 12:55
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Karate iritegura kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Isi riteganyijwe kubera mu Bufaransa hagati y’ itariki ya 21 na 25 Ugushyingo 2012.
Mu kiganiro na Igihe.com Umuyobozi wa Tekiniki mu ikipe y’igihugu ya Karate, Rurangayire Giy, yatangaje ko imyiteguro imeze neza, kuko ikipe yitoza inshuro eshanu mu cyumweru. Rurangayire yongeyeho ko kugeza ubu bataramenya umubare bazajyana, kubera ko bagishakisha abategankunga kugira ngo nibura bazajyane ikipe yuzuye (…)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Karate iritegura kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Isi riteganyijwe kubera mu Bufaransa hagati y’ itariki ya 21 na 25 Ugushyingo 2012.

Mu kiganiro na Igihe.com Umuyobozi wa Tekiniki mu ikipe y’igihugu ya Karate, Rurangayire Giy, yatangaje ko imyiteguro imeze neza, kuko ikipe yitoza inshuro eshanu mu cyumweru.

Rurangayire yongeyeho ko kugeza ubu bataramenya umubare bazajyana, kubera ko bagishakisha abategankunga kugira ngo nibura bazajyane ikipe yuzuye igizwe n’abakinnyi 18 bagizwe n’abakobwa 8 n’abagabo 10.

Rurangayire avuga ko uretse Minisiteri ifite siporo mu nshingano na Komite Olempike, nta bandi baterankunga bari babona.

Impamvu ituma umukino wa Karate utabona abaterankunga, Rurangayire yatangarije igihe ko acyeka ko umukino wabo utabona abandi baterankunga cyane bitewe ni uko uko bataragera ku rwego rwo kubashimisha.

Kabera Rehema, umwe mu bakinnyi, atangaza ko bahagaze neza mu myitozo kandi bafitiye icyizere umutoza wabo, bityo ngo bazitwara neza mu Bufaransa.

U Rwanda ruherutse muri Maroke mu marushanwa ku rwego rw’Afurika, imikino irangira rwegukanye imidari 2 ya Bronze, rubikesheje abakinnyi Twajamahoro Sylvestre na Kabera Rehema. Muri rusange u Rwanda rutahana umwanya wa 9 mu bihugu 18 byari byitabiriye iryo rushanwa.

U Rwanda ruheruka kwitabira imikino yo ku rwego rw’Isi mu 2002, aho Umunyarwanda Rurangayire Giy yasezerewe mu ¼ cy’irangiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages