Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2012, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryakoresheje irushanwa rya Ascension des Mille Collines 2012, umusore ukiri muto Hadi Jamvier yaje ku mwanya wa mbere bituma ikipe ye ya Benediction yegukana ir irushanwa.
Ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu yegukanye irushanwa rya
Ascension des Mille Collines 2012 ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ibi ibikesha kuba ifite abakinnyi b’abahanga bakunda no kugaragara mw’ikipe y’igihugu barimo nka Hadi Janvier, Byukusenge Nathan, Gasore Hategeka n’abandi.
Ikipe ya CCA yo mu karere ka Huye ni imwe mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ariko yaje ku mwanya wa kabiri dore ko umukinnyi wayo ukomeye Ruhumuriza Abraham yagize ikibazo cy’igare bigatuma atakaza iminota myinshi.
Mu magambo yahavugiwe, abayobozi batandukanye bo muri SORAS Group bagaragaje ko bishimiye gutera inkunga imikino, by’umwihariko umukino w’amagare mu Rwanda kuko umaze gutera imbere kandi ukaba ukunzwe, bigatuma babona n’uburyo bwo gutambutsa ubutumwa bwabo.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY) Aimable Bayingana, yashimiye SORAS Group yabateye inkunga akomeza yishimira n’uburyo umukino w’amagare ukomeje gutera imbere.
Yakomeje ashimira abakinnyi bakiri bato bakomeje kwitwara neza, nk’umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Gashiramanga Eugene yahaye igare rya siporo. Uyu n’ umuhungu wa Nyakwigendera Turatsinze Emmanuel wari uzwi cyane mu mukino w’amagare mu
Rwanda akaba na nyirarume wa Adrien Niyonshuti.
Abakinnyi bagera kuri 49 bari mu makipe 8 n’indi imwe yarigizwe n’abakinnyi bavanze, nibo bahagurutse ku kiraro cya Mukura mu karere ka Huye berekeza I Kigali kuri stade Amahoro (139 km) ahasorejwe iri rushanwa ryari ryatewe inkunga na SORAS Group.
Dore uko abakinnyi 5 ba mbere bakurikiranye.
1. Hadi Jamvier 3h53’16’’
2. Habiyambere Nicodem 3h53’17’’
3. Biziyaremye Joseph 3h53’18’’
4. Byukusenge Nathan 3h53’20’’
5. Bintunimana Emile 3h53’26’’
Nkuko byari byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, hatazwe ibihembo hakurikijwe amakipe, aho Benediction y’i Rubavu yaje ku mwanya wa mbere ihabwa amafaranga 400 000, CCA Huye yaje ku mwanya wa 2 ihabwa 300 000, Kiramuruzi Cycling Team yaje ku mwanya wa 3 ihabwa 200 000 na Rwamagana yaje ku mwanya wa 4 igahabwa ibihumbi ijana.
Twabibutsa ko hakorwa urutonde rw’amakipe uko akurikirana bafashe abakinnyi 3 ba mbere muri buri kipe maze bagateranya ibihe bakoresheje, ikipe iba ifite ibihe biri hasi y’andi makipe niyo iza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO