00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino Paralempike: U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 muri Afurika muri Sitting Volleyball

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 9 September 2012 saa 10:04
Yasuwe :

Nyuma yo gutsinda Maroc amaseti atatu kuri imwe mu mikino Paralempike ibera i London mu Bwongereza, Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa kabiri muri Afurika, naho muri rusange iza ku mwanya wa 9 mu makipe 10 yitabiriye iyi mikino.
Umukino wo guhatanira umwanya wa 9 muri rusange, ntiwari woroshye nyuma y’aho iseti ya mbere yinjijwe n’ikipe ya Maroc ku manota 25 ya Maroc kuri 20 y’u Rwanda. Gusa u Rwanda rwaje kuyigobotora rutsinda andi maseti abiri.
Nk’uko (…)

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Izuba Rirashe, Mu makipe 10 yitabiriye imikino Paralempike u Rwanda rwafashe umwanya wa 9 mu gihe hari abakekaga ko rushobora kuba iya nyuma. Mu guhatanira umwanya wa 7 n’uwa 8 u Bushinwa bwatsinze u Bwongereza ku maseti 3 ku busa. Amakipe abiri ahatanira gutwara umudari wa zahabu ni Bosnia na Iran zatsinze u Rwanda mu mikino y’amajonjora mu itsinda rya B.

Emile Vuningabo Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yavuze ko mbere yo gukina na Maroc babanje kubyigaho neza kandi kuba aba 9 bitanga icyizere ko bazabona itike yo kujya mu mikino Paralempike ya 2016 izabera mu gihugu cya Brezil. Vuningabo yaboneyeho umwanya wo kumenyesha Abanyarwanda ko bataje gutembera ahubwo baje kwiyongera ubumenyi.

Umukino wa Sitting Volleyball ukinwa n’abantu babana n’ubumuga, ujya gusa na Volleyball isanzwe uretse ko wo bawukina bicaye hasi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages