Muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu bikorwa biteganyijwe harimo n’isiganwa ry’amagare ryiswe “Anti Corruption Cup 2012, rizaba ku wa 8 Ukuboza, abasiganwa bazenguruka Umujyi wa Kigali rikazasorezwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nk’uko tubikesha Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, isiganwa rizatangira saa tatu za mugitondo kuri Stade Amahoro ku wa 8 Ukuboza 2012, rizitabirwa n’abakinnyi 46 b’abagabo n’abagore 12 (abamaze kwiyandikisha) bose baturutse mu makipe 9 abarizwa muri FERWACY arimo Benediction Club, Rapide Bicycle Club, Satellite Club, Les amis sportifs, Fly Club, Cycling Club for all, Kiramuruzi Cycling team, Cine Elmay n’Abahizi Club.
Isiganwa rizahagurukira kuri Stade Amahoro – Nyabugogo – ku Gitikinyoni – Muhanga bakate bagaruke – Nyabugogo – mu Mujyi (Rond point centre ville) – Statistic – Gereza – Gitega – Stade ya Kigali (Regional i Nyamirambo).
Hazahembwa abakinnyi 10 ba mbere na ho ikipe ya mbereihabwe igikombe.
Muri uwo muhango hazatagwa ubutumwa butandukanye hibandwa ku kurwanya no kwamagana ruswa mu nsanganyamatsiko igira iti « Guharanira Afurika itarangwamo ruswa »
Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye ku wa 5 kizasozwa ku wa 9 Ukuboza 2012.



















TANGA IGITEKEREZO