Ku bufatanye bw’ Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) na QUINCAILLERIE BETA, kuri iki Cyumweru Tariki ya 2 Nzeli 2012, hateganyijwe irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryo kuva i Kigali werekeza I Rwamagana ukagaruka I Kigali.
Iri rushanwa ryateguwe kuba, muri gahunda yo kongera amarushanwa menshi mu mukino w’isiganwa ku magare. FERWACY itangaza ko iryo ku Cyumweru ku itariki ya 2 Nzele, rizitabirwa n’amakipe yose agize FERWACY abagabo n’abagore.
Mu cyiciro cy’abagabo, abazasiganwa bazahagurukira i Nyandungu saa tatu za mu gitondo berekeza i Rwamagana bagaruke i Kigali, aho bazasoreza i Remera kuri Stade Amahoro bazamukiye kuri CSS.
Mu cyiciro cy’abakobwa abasiganwa bazahagurukira i Rwamagana ku ruganda rwa steelrwa berekeza i Kigali, nabo bakasoreza i Remera kuri Stade Amahoro bazamukiye kuri CSS.
Uko amasiganwa yateguwe, abakobwa bazahaguruka i Rwamagana, ari uko abahungu bageze i Musha berekeza i Rwamagana, kugira ngo bazahurire ahantu hisanzuye babashe kubisikana neza.
Iri rushanwa rizasozwa n’umuhango wo gutanga ibihembo aho mu bagabo hazahebwa 12, mu bakobwa hahebwe 5. Mu irushanwa hazanatagwa ibindi bihembo. Abashizwe ibya tekinike bahisemo ahantu umuntu uzajya ahagera ari uwa mbere agahebwa , aha nka campany ya Dynamic Solutions yemeye guhemba umukinnyi umwe.



















TANGA IGITEKEREZO