00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Mu Kivu hagiye kujya habera imikino

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 March 2013 saa 10:34
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imikino ibera mu mazi magari n’indi ibera hafi yayo, mu Karere ka Karongi hagiye kujya habera imikino nk’iyi ku Kiyaga cya Kivu.
Ibi bizafasha ba mukerarugendo n’abakinnyi bashobora kuvamo abakinnyi mpuzamahanga mu mikino yo mu mazi kwigaragaza no gukora imyitozo, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Karangi Kayumba Bernard abisobanura. Agaragaza uburyo imikino yo mu mazi no ku mazi igiye gutezwa imbere, Kayumba ati “Amazi ni cyo kintu cy’ibanze gikenewe,… (…)

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imikino ibera mu mazi magari n’indi ibera hafi yayo, mu Karere ka Karongi hagiye kujya habera imikino nk’iyi ku Kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Kayumba Bernard avuga ko hagiye gutezwa imbere imikino yo mu mazi n'ikinirwa hanze y'amazi

Ibi bizafasha ba mukerarugendo n’abakinnyi bashobora kuvamo abakinnyi mpuzamahanga mu mikino yo mu mazi kwigaragaza no gukora imyitozo, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Karangi Kayumba Bernard abisobanura. Agaragaza uburyo imikino yo mu mazi no ku mazi igiye gutezwa imbere, Kayumba ati “Amazi ni cyo kintu cy’ibanze gikenewe,… siporo yo mu mazi mu gihugu cyacu ntihari kandi amazi arahari!”

Yavuze ko muri uku kwezi kwa Werurwe 2013 iyi mikino izatangira, mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku mazi. Ati “Abantu bazabasha gukoresha amazi muri siporo zitandukanye nko koga (‘Natation’) na ‘Beach Volley’.”

Ibbikorwa byo gutangiza ubukerarundo bwo mu mazi byagombaga gutangizwa muri Gashyantare n’ikigo cy’iterambere mu Rwanda RDB ntibyabasha gukorwa, ariko bizatangizwa muri uku kwezi kwa Werurwe nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bubivuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages