00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinyinya: Abaturage bose barasabwa kwitabira gukora siporo n’abayobozi babo

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 4 November 2012 saa 11:18
Yasuwe :

Nk’ahandi hose mu mujyi wa Kigali, abaturage batuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo barasabwa kwitabira ibikorwa byo gukora siporo kuko ari ingirakamaro ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya, Mberabahizi Raymond yatangarije IGIHE ko gahunda yo gukora siporo ireba buri muturage wese, ko buri mpera z’ukwezi bazajya bahurira mu gikorwa cyo gukora siporo nk’uko bajya banahhurira mu muganda.
Umwe mu bashinzwe gukangurira abandi ibikorwa bya siporo mu (…)

Nk’ahandi hose mu mujyi wa Kigali, abaturage batuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo barasabwa kwitabira ibikorwa byo gukora siporo kuko ari ingirakamaro ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya, Mberabahizi Raymond yatangarije IGIHE ko gahunda yo gukora siporo ireba buri muturage wese, ko buri mpera z’ukwezi bazajya bahurira mu gikorwa cyo gukora siporo nk’uko bajya banahhurira mu muganda.

Umwe mu bashinzwe gukangurira abandi ibikorwa bya siporo mu kagari ka Gasharu kari mu murenge wa Kinyinya, Ruzindana Obed, avuga ko ibi bikorwa bizongera icyizere hagati y’ubuyobozi n’abayoborwa kuko bazajya bagira n’umwanya wo gusabana.

Ikindi kandi ngo nta mpungenge zo kubura aho bakorera siporo bafite kuko bafite ikibuga cy’umupira, ikindi kandi ngo n’ikibazo cy’umuhanda wari umeze nabi mu minsi yashize ubu watangiye gukorwa bityo nawo bakazajya bawifashishisha bari kwiruka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages