00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komite y’imikino Olempike irategura amatora

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 April 2013 saa 11:27
Yasuwe :

Nk’uko bimenyerewe buri nyuma y’imyaka ine ko Komite y’imikino Olempike y’u Rwanda igira amatora, bimaze gutangazwa ko azaba ku itariki ya 20 Mata 2013.
Mu kiganiro Komite y’imikino Olempike yagiranye n’abanyamakuru b’imikino ku wa 3 Mata, mu cyumba cyayo yatangaje ko mu myaka ine ishize n’ubwo hari byinshi byagezweho Komite icyuye igihe yahuye n’inzitizi.
Umunyamabanga mukuru wa Komite y’imikino Olempike mu Rwanda, Parfait Busabizwa atangaza ko mu bikorwa byiza bagezeho harimo kuba nta (…)

Nk’uko bimenyerewe buri nyuma y’imyaka ine ko Komite y’imikino Olempike y’u Rwanda igira amatora, bimaze gutangazwa ko azaba ku itariki ya 20 Mata 2013.

Mu kiganiro Komite y’imikino Olempike yagiranye n’abanyamakuru b’imikino ku wa 3 Mata, mu cyumba cyayo yatangaje ko mu myaka ine ishize n’ubwo hari byinshi byagezweho Komite icyuye igihe yahuye n’inzitizi.

Umunyamabanga mukuru wa Komite y’imikino Olempike mu Rwanda, Parfait Busabizwa atangaza ko mu bikorwa byiza bagezeho harimo kuba nta makimbirane cyangwa umwuka mubi ukirangwa muri Komite kandi bashoboye kubona ubuzimagatozi, kuko mbere ntabwo bagiraga.

Yakomeje avuga ko mu bibazo bakomeje guhura na byo ari iby’amashyirahamwe yakoraga adafite ubuzima gatozi, ariko nta na rimwe bazongera kwakira ritabufite.

Na ho ku gikorwa kirebana n’amatora atangaza ko azaba tariki 20 Mata 2013 ariko komisiyo ibishinzwe ikazasuzuma amabaruwa y’abiyamamaza tariki ya 11 Mata yongeraho ko ku itariki ya 12 ari bwo hazatangazwa abemerewe kwiyamamaza.

Yongeyeho ko nta muntu n’umwe wemerewe kwiyamamaza mbere y’uko hatangazwa amazina y’abemerewe kwiyamamaza, kandi ko ntawe uzabikora ku giti cye adaturutse mu ishyirahamwe muri 14 ayigize. Yagize ati "uzafatwa yiyamamaje mbere y’igihe azakurwa ku rutonde rw’abakandida."

Parfait Busabizwa, Umunyamabanga Mukuru wa Komite y'imikino Olempike na Philbert umwe mu bagize akanama gashinzwe amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages