Mu isiganwa ku magare ryiswe «La Tropicle Amissa Bongo 2013» ku cyiciro cyaryo cya gatandatu cyabaye ku wa 19 Mutarama, Umufaransa Yohann Gène, ni we wanikiye abandi mu mihanda ya Kango.
Yohann ukinira ikipe Europcar, yashoboye guhigika abasore baryanaga isataburenge ku isaha ya mbere, yegukana umwenda w’umuhondo wari ufitwe na Andrea Palini ukinira ikipe ya Lampre-Merida.
Muri iri siganwa, Abafaransa n’abanyamaroke bakomeje kwitwara neza. Yohann yagize ati “La Tropicale Amissa ni irushanwa rinyura cyane. Hasigaye icyiciro kimwe i Libreville kandi ngomba gukora ibishoboka byose nkagumana umwenda w’umuhondo.»
Yohann Gène yavutse ku wa 25 Kamena 1981, i Point-à-Pitre mu Bufaransa. Uretse iki cyiciro yegukanye n’ibindi yitwaye neza kuko yabonekaga mu myanya ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO