00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mitraros Elefter niwe watsinze isiganwa ry’imodoka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 September 2012 saa 01:08
Yasuwe :

Isiganwa ry’iminsi itatu ry’amamodoka ryasojwe ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2012, nyuma y’aho abakinnyi batandukanye bari bahanganye nawe barimo Giancarlo, Fitidis bakoreye impanuka bakavamo, Mitraros Elefter niwe wegukanye iri siganwa ribaye ku nshuro ya 11.
Mountain Gorilla Rally 2012 yatangiye kuwa Gatanu taliki ya 21 Nzeri 2012, aho abasiganwa bakoreye i Gahanga, Davite Giancarlo na Mitraros bakaba baritwaye neza, ndetse umwe muri aba akaba yarahabwaga amahirwe yo (…)

Isiganwa ry’iminsi itatu ry’amamodoka ryasojwe ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2012, nyuma y’aho abakinnyi batandukanye bari bahanganye nawe barimo Giancarlo, Fitidis bakoreye impanuka bakavamo, Mitraros Elefter niwe wegukanye iri siganwa ribaye ku nshuro ya 11.

Mountain Gorilla Rally 2012 yatangiye kuwa Gatanu taliki ya 21 Nzeri 2012, aho abasiganwa bakoreye i Gahanga, Davite Giancarlo na Mitraros bakaba baritwaye neza, ndetse umwe muri aba akaba yarahabwaga amahirwe yo kwegukana iri siganwa.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko, ku munsi wa kabiri taliki ya 22 Nzeri 2012, abakinnyi bakomeye bari bahanganye na Mitraros aribo Davite Giancarlo, Fitidis, Kwizera Claude bose bagize impanuka bituma bahita bava mu irushanwa. Mitraros akaba yarasigaye ahanganye na Olivier Costa waje kwegukana umwanya wa 2.

Mitraros nyuma yo kwegukana iri siganwa yatangaje ko bimushimishije cyane, gusa yavuze ko ryari rigoye bitewe n’ahantu bakoreye isiganwa, kuko ari harehare cyane kandi hakaba hari umuhanda usaba kwibombarika cyane. Akaba avuga ko nta kibazo abona byaragenze neza.

Umwaka washize Mitraros yirukaga nk’Umunyarwanda ubu akaba akina nk’Umugande, aha yatangaje ko ibi nta kibazo ko yagiye muri Uganda kuko ariho abona amasiganwa menshi akaba avuga ko igihe cyose azagaruka mu Rwanda nta kibazo.

Uwabaye uwa kabiri Olivier Costa wiruka nk’Umunyarwanda, ku munsi wa mbere i Gahanga ntabwo yitwaye neza kuko imodoka ye Sumbaru Impreza yagize ikibazo. Ku munsi wa 2 ndetse n’uwa 3 yitwaye neza akaba isiganwa ryose ryarasojwe ari ku mwanya wa 2.

Abakinnyi 5 muri 15 nibo barangije isiganwa

Ku munsi wa mbere hasiganwe imodoka 15, ku munsi wa 2 ziba 12 ariko harangiza 6 gusa, ari nazo zatangiye ku munsi wa nyuma w’isiganwa aho bavaga Nduba-Kajevuba. Rusasa-Rudogo. Remera-Nyacyonga.

Nyuma yo kwiruka aka gace ka nyuma k’isiganwa harangije gusa amamodoka 5 ariho uwa mbere yabaye Mitraros, Olivier Costa ukina nk’Umunyarwanda, uwa gatatu aba Umugande Wampamba Fred, uwa kane aba Cyatangabo François naho uwa 5 aba Sempebwa Abdu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages