Mu mikino y’abafite ubumuga yaberaga mu Bwongereza yari yitabiriwe n’ikipe y’U Rwanda y’umukino w’intoki, abasiganwa ku maguru n’abaterura ibiremereye, bose basoje amarushnwa nta mudari babonye.
Ikipe y’umukino w’intoki (sitting volleyball) yari yatwaye abakinnyi 11, abasiganwa ku maguru hari hagiye Muvunyi Hermas (muri metero 400 na 800) na Nsengimana Théoneste (metero 1,500) naho uterura ibiremereye ni Hakizimana Théogène (82.50kg).
Bizimana Dominique umuyobozi Komite y’Igihugu ya Paralempike yavuze ko n’ubwo nta mudari bazanye bazanye ubunararibonye, kuko bamenye amayeri menshi abakinnyi bakoresha ngo batsinde.
Mu kiganiro na IGIHE, Bizimana avuga ko batengushywe na Muvunyi kuko ngo yatangiye nabi n’ubwo yaje kugenda yisubiraho nyuma gahorogahoro ngo iki kikaba ari ikimenyetso cy’akamenyero gake.
Bizimana avugako ikipe z’u Rwanda zagize imbogamizi y’imwiteguro mike, kuko ngo biteguye umwaka mwe mugihe abandi baba barabiteguye mugihe cy’imyaka ine. Yongeye ho ko ubu akazi kanini gasigaye abona ari aka Leta ko gugurikiranira hafi bariya bakinnyi cyane cyane abakiri bato kugira ngo bazitware neza mu marushanwa ataha 2016 ateganyijwe kubera muri Brazil.
Yakomeje asobanura ko bagiye kwagura imikino bashakisha abakinyi bakiri bato, maze muri 2016 u Rwanda ruzahagararirwe n’amakipe menshi harimo n’ay’abagore.
Bizimana yifuza ko amakipe y’abafite ubumuga bagira abatoza bahoraho, kandi bahembwa na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo.
Muri metero 800, Umukinyi Muvunyi Hermas yari yabonye umudari ariko aza kuwamburwa kumpamvu zo kuba ngo yarasunitse Umunyakenya Abraham Tarbei ubwo ubwo basiganwaga.
Ariko Muvunyi yatangarije The New Times ko byamugwiririye ko ntabushake bwo kumusunika yari afite.
U Rwanda rwasoje amarushanwa kumwanya wa cyenda ku Isi, ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma ya Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO