00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muvunyi yongeye kwitwara neza mu mikino Paralempike y’amajonjora

Yanditswe na

Bakomere Pascal

Kuya 7 September 2012 saa 12:09
Yasuwe :

Muvunyi Hermas nyuma yo kubura umudari mu kwiruka metero magana ane mu mikino Paralempike ikinirwa i London mu Bwongereza, kuri uyu wa Kane yongeye guhatana mu biruka metero magana inani, aho yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje umunota umwe amasegonda mirongo itanu n’umunani n’ibice 18.
Uyu mukinnyi (Muvunyi) Abanyarwanda bakunze guha amahirwe yo gutwara umudari kubera uburyo yitwaye mu mikino y’Afurika yabereye i Maputo, amahirwe ye ya nyuma ategerejwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu mu (…)

Muvunyi Hermas nyuma yo kubura umudari mu kwiruka metero magana ane mu mikino Paralempike ikinirwa i London mu Bwongereza, kuri uyu wa Kane yongeye guhatana mu biruka metero magana inani, aho yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje umunota umwe amasegonda mirongo itanu n’umunani n’ibice 18.

Uyu mukinnyi (Muvunyi) Abanyarwanda bakunze guha amahirwe yo gutwara umudari kubera uburyo yitwaye mu mikino y’Afurika yabereye i Maputo, amahirwe ye ya nyuma ategerejwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu mu cyiciro cy’abiruka metero magana inani.

Mu mikino y’amajonjora yabaye kuri uyu wa Kane saa tanu mu biruka metero magana inani ku mwanya wa mbere haje Mohamed Fouzai wo muri Tunisia wakoresheje umunota umwe amasegonda 58 n’ibice umunani, Muvunyi Hermas w’imyaka 23 y’amavuko waserukiye u Rwanda mu kwiruka metero 800 yabaye uwa kabiri akoresheje umunota umwe, amasegonda mirongo itanu n’umunani n’ibice cumi n’umunani (1min, 58sec, 18), ku mwanya wa gatatu haza Staney Cheruiyot w’imyaka 32 wo muri Kenya wakoresheje umunota umwe amasegonda 59 n’ibice 23.

Mu bakinnyi 9 basoje isiganwa Umurundi witwa Nikobimeze Rémy yabaye uwa gatandatu akoresheje iminota ibiri n’ibice 21.

Ubwo Muvunyi Hermas yasiganwaga mu majonjora mu biruka metero 400 yabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 49 n’ibice 75, mu mikino ya nyuma yabaye uwa gatanu akoresheje amasogonda 49 n’ibice 59. Muvunyi kuva yatangira amarushanwa ntaragira icyo yongera gutangariza abanyamakuru kuko agitegereje umunsi wa nyuma bityo akabona kugira icyo avuga.

Mu yindi mikino, ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball kuri uyu wa Gatanu saa munani irahura na Maroc mu rwego rwo guhatanira umwanya wa 9 n’uwa cumi, umukino urabera mu nyubako ya Excel ahabera amarushanwa atandukanye mu mikino Paralempike.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages