Umunyarwanda Niyonshuti Adrien, umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare, yarangije imikino Olempike yaberaga mu Bwongereza ku mwanya wa 39 mu basiganwaga bagera kuri 40. Nyamara ngo gutwara igare bimwibagiza amateka mabi ya jenoside.
Uyu musore w’imyaka 25 akaba n’ikirangirire mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, niwe wenyine wari waserukiye u Rwanda mu mikino ngororamubiri nk’umunyonzi.
Aganira na France 24, yatangaje ko intego ye yambere yari iyo kuza muri 30 bambere beza no kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kizi gutwara amagar, bityo abantu ntibarumenye nk’igihugu cyabayemo Jenoside gusa.
Yatangaje kandi ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi miremire igihumbi, iyi misozi itabuza abaturage gukoresha igare nk’igikoresho cy’ingirakamaro mu buzima bwabo.
Ku giti cye gutwara bimwibagiza ibyo yabonye mu mateka yashenye igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati “ Ntakora aka kazi najya mpora numva ibihe bibi bya Jenoside yo mu Rwanda, nakundaga kwibuka ijambo data yambwiye ubwo bendaga kudutwika. Iri jambo “Mwiruke bagiye kubatwika mwese muri bazima”. Ryakundaga kugaruka mu bitekerezo byanjye nyamara iyo ntwara igare ndaruhuka”.
Ngo iyo avuye mu marushanwa ajya abera mu Rwanda, anyura imbere y’inzu yahungiyemo akiri muto mu gihe cya Jenoside. Ngo iyo ahageze yifuza ko umuryango we wakabaye umubona ku magare asiganwa. Ibi biramubabaza cyane ariko iyo anyonze igare byose arabyibagirwa.
Hashize imyaka itanu Adrien Niyonshuti abarizwa mu ikipe y’igihugu y’abatwara amagare. Ubu uyu musore abarizwa no mu ikipe y’abanyonzi babigize umwuga ya MTN yitwa MTN Qubeka. Yaserukiye u Rwanda nk’umunyonzi utwarira ku butaka ubwo aribwo bwose. Yari aherutse no kuza ku mwanya wa kane mu marushanwa yo kunyonga mu misozi yabereye muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO