Ikipe y’Igihugu mu mukino w’amagare yaraye igarutse mu Rwanda ivuye muri Eritrea aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya Tour of Eritrea 2012 ryabaye kuva tariki 30Gicurasi 2012 kugeza 3 Kamena 2012.
Iri rushanwa ryarangiye ryegukanwe n’Umunyafurikayepfo Jacques Janse van Rensburg ukinira ikipe ya MTN-Qhubeka, uyu akaba ariwe ubaye umukinnyi wa mbere w’umunyamahangam uteri Umunyeritrea wegukanye iri rushanwa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boyer yatangaje ko yishimiye uburyo bitwaye, akomeza ashimangira ko Team Rwanda iri kurushaho gutera imbere ku buryo bugaragara, mu bakinnyi b’Abanyarwanda Abraham Ruhumuriza niwe waje imbere ari ku mwanya wa 17.
Uko abagize Team Rwanda bitwaye.
– Abraham Ruhumuriza (17)
– Habiyambere Nicodem (20)
– Biziyaremye Joseph (21)
– Byukusenge Nathan (22)
– Rudahunga Emmanuel (30)
– Hadi Janvier (31)
Abakinnyi batatu baje imbere muri Tour of Eritrea 2012.
1. Jacques Janse Van Rensburg (MTN-Qhubeka)
2. Frekalsi Debesay (Eritrean National Team)
3. Azzedine Lagab (Algeria National Team)
Irushanwa rya Tour of Eritrea ni isiganwa mpuzamahanga riri ku rwego rwo hejuru cyane bitewe n’amakipe aryitabir, kandi igihugu cya Eritrea kiza mu myanya ya mbere muri Afurika mu mukino w’amagare, uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’amakipe 15 agizwe n’abakinnyi hafi 90.



















TANGA IGITEKEREZO