00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serena Williams akomeje guca agahigo muri Tennis

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 1 April 2013 saa 07:10
Yasuwe :

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Serena Williams, akomeje gukomera ku mwanya we wa mbere ku Isi muri uyu mukino mu rwego rw’abagore.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2013, i Key Biscayne mu mujyi wa Miami ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni bwo umunyamerikakazi Serena Williams w’imyaka 31 y’amavuko, yongeye gutsinda amaseti abiri kuri imwe Umurusiyakazi Maria Sharapova, mu irushanwa ry’ibihanganjye ku Isi mu mukino wa Tennis (Sony Open) ku rwego (…)

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Serena Williams, akomeje gukomera ku mwanya we wa mbere ku Isi muri uyu mukino mu rwego rw’abagore.

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2013, i Key Biscayne mu mujyi wa Miami ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni bwo umunyamerikakazi Serena Williams w’imyaka 31 y’amavuko, yongeye gutsinda amaseti abiri kuri imwe Umurusiyakazi Maria Sharapova, mu irushanwa ry’ibihanganjye ku Isi mu mukino wa Tennis (Sony Open) ku rwego rw’abagore.

Serena akaba yarazengereje Maria Sharapova kuko kuva mu 2004, amutsindira ku mukino wa nyuma muri Sony Open, bityo bigatuma atava ku mwanya wa kabiri ku Isi. Gusa nk’uko Maria yabitangaje aracyafite icyizere ko umunsi umwe na we azegukana umwanya wa mbere.

Kuri uyu wa mbere tariki ya mbere Mata 2013, Serena akaba azatangira imikino yo guhatanira igikombe cya Family Circle mu mujyi wa Charleston muri Leta ya Calorina ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ndetse na yo akaba ayizeyemo intsinzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages