Umukinnyi wa Tennis Serena Williams yegukanye igikombe mu bagore mu irushanwa ryaberaga Istanbul ku wa 28 Ukwakira 2012, irushanwa rihuza abakinnyi 8 ba mbere ku Isi atsinze, atsinze Umurusiyakazi Maria Sharapova amaseti abiri ku busa.
Umunyamerikakazi Serena ufite nimero ya gatatu ku Isi yatsinze Sharapova nomero ya kabiri ku Isi amaseti abiri ku busa (6-4, 6-3), bimuhesha kwegukana igikombe cya kane uyu mwaka cyo ku rwego rwo hejuru nyuma ya Wimbledon, US Open n’icyo mu mikino ya Olempiki.
Serena utaritwaye neza mu myaka ibiri ishize kubera imvune, BBC itangaza ko ubu noneho yishimira ibihe byiza arimo, ati “ndishimye cyane inzozi zanjye zibaye impamo”.
Sharapova utarigeze utsindwa na rimwe mu mikino y’amajonjora, ntiyagoye Serena kuko yatsinzwe amaseti yombi ku kinyuranyo kigaragara.
Serena w’imyaka 31 atsinze iri rushanwa ku nshuro ya gatatu (2001, 2009, 2012), aciye agahigo ko kuba umukinnyi ukuze wegukanye igikombe..



















TANGA IGITEKEREZO