Uyu munsi tariki 27 Nyakanga, imikino ya Olempike ya 2012 ibera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza yatangijwe ku mugaragaro. Iyi mikino yitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose bavuye mu bihugu bitandukanye byo kw’Isi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron yavuze ko miliyoni 27 z’ama Euro zinjiye kuri uyu munsi. Yakomeje avuga ko u Bwongereza bwakiriye abantu benshi kandi bitanga icyizere kuri ejo heza h’igihugu.
Mu makipe yitabiriye iyi mikino harimo ay’u Rwanda mu mukino wo koga n’umukino wo Kwiruka.
Jacques Rogge,umuyobozi w’ ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ imikino ya Olempike yagize ati ‘’Londres yuzuye abantu, mu mujyi muri iki gitondo abantu bari urujya n’ uruza bategereje ko isaha isona ngo imikino itangizwe’’.
Yakomeje avuga ko byari bimeze nko mu mwaka wa 1952 ubwo bari mu kiriyo cy’umwami George VI ubwo inzogera zavugaga inshuro 56 mu munota. Mu gitondo bwo inzogera yavugaga inshuro 40 mu minota itatu yikurikiranya.
Izi nzogera zo gutangiza iyi mikino ngo zarasakuzaga zikageza no mu bihugu bya « Pays de Galles », muri Irlande y’Amajyaruguru no mu bice by’ u Bwongereza byose kuva saa Mbiri n’ iminota 12 z’ uyu munsi.
Umufasha wa Perezida w’Amerika Michelle Obama, waraye mu mujyi wa Londres mu ijambo ryo gufungura ku mugaragaro iyi mikono, yifurije intsinzi amakipe yo muri amerika.
Abitabiriye imikino yo kwiruka( amasiganywa yo kwiruka) BASAGA 10.000 baturutse mu bihugu 204 harimo n’u Rwanda.
Mu mikino yo koga muri meterokare 15.000 hubatswe ahazogerwa 12 (12 piscines olympiques).
Mu bitabirye imikino yo Koga harimo n’Abanyarwanda ari bo: Yannick Fred Sekamana bakunze kwita Judo n’Agahozo Alphosine.



















TANGA IGITEKEREZO