00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi barenga 200 ba Karate mu Rwanda basogongejwe kuri ‘Kyokushin Karate’ (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 March 2026 saa 01:44
Yasuwe :

Umwarimu mpuzamahanga w’umukino wa Karate, Shihan Simba Kizito Mangaba ufite Umukandara w’Umukara wa Dan ya Karindwi yahuguye abakinnyi barenga 200 bo mu Rwanda ku buryo bwo kurwana bwa “Kyokushin Karate” mu mahugurwa yamaze iminsi itatu yari yiswe “1st Kyokunshin Kenbukaikan Internationa Technical Seminar.”

Ni amahugurwa yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe, asozwa ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026 aho yabereye muri Cercle Sportif de Kigali.

Ku wa Gatanu, Shihan Simba Kizito Mangaba yahuguye abakinnyi bakuru bakina Karate, ku wa Gatandatu akorana n’abakiri bato mu gihe ku Cyumweru yakoranye n’aba bakinnyi bose bavanze. Yahuguye kandi n’abasifuzi b’uyu mukino.

Shihan Mangaba ni Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kyokushin International Alliance ibarizwa muri Budo Martial-Arts Alliance, ihuriro rigamije guteza imbere imikino njyarugamba inyuranye irimo Kyokushin Karate, Japanese Ju-Jitsu, Kickboxing na Mixed Martial Arts (MMA).

Agaruka kuri aya mahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu Rwanda, Mangaba yavuze ko ‘Budo Martial Arts’ ikorera mu bihugu 32 ku Isi birimo 13 bya Afurika ndetse ubu yatangiye kugera mu Rwanda nk’igihugu cya 14.

Yongeyeho ko yanyuzwe n’urwego n’ubushake yasanganye abakina Karate mu Rwanda, ashimangira ko bari bamaze imyaka 13 bagerageza gutangiza gahunda z’imyitozo y’uburyo bw’imirwanire yabo muri iki gihugu.
Ati “Ntabwo nari nzi ko Karate iri kuri uru rwego mu Rwanda. Natunguwe no kubona abarenga 100 bafite umukandara w’umukara ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu mpugura abana barenga 100, ndetse byanteye imbaraga.”

Umuyobozi wa SGI Sports Academy, Rurangayire Guy, wafashije mu gutegura aya mahugurwa, yavuze ko ari intambwe idasanzwe bateye mu guteza imbere Karate mu gihugu.

Yavuze ko aya mahugurwa yafashije abakinnyi kugira ubumenyi kuri Kyokushin Karate ikinwa abakinnyi bakoranaho cyane, aho barwana bakoresheje ibipfunsi n’imigeri ariko bubahiriza amahame asanzwe y’umukino.

Ati “Ni siporo igeze ku rwego rushimishije, ni Karate benshi bari kujyamo bashaka gukoresha imbaraga zabo z’umubiri, bashaka kumva uko bameze, bitandukanye na hariya umusifuzi ahita ahagarika.”

Amwe mu mafoto yaranze amahugurwa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages