00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana basaga 100 bitabiriye amahugurwa ya Karate mu Ntara y’Amajyepfo (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2023 saa 09:07
Yasuwe :

Abana basaga 100 bari hagati y’imyaka ine na 15 bavuye mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bitabiriye amahugurwa yabereye mu Karere ka Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri 2023, kugira ngo bongererwe ubumenyi kuri tekinike zo gukina umukino wa Karate.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abana bavuye mu makipe arimo Zanshin Karate Academy ari na yo yayateguye, The Great Karate Academy, Nyamagabe Kids Karate Academy, CS Amizero Ruhango, Huye Karate Academy, SINAPI Karate Academy na The Champions Nyanza Karate Academy.

Zanshin Karate Academy yashinzwe na Sensei Mwizerwa Dieudonné akanayibera Umutoza Mukuru, mu gihe kandi ari n’umusifuzi mpuzamahanga wa Karate. Kuri ubu, ni we Visi Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda.

Ku bufatanye na The Great Karate Academy na yo yo mu Karere ka Huye, zateguye amahugurwa ya Karate yagenewe abana bato bari hagati y’imyaka ine na 15 baturuka mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo turimo aka Huye, Nyamagabe, Nyanza n’aka Ruhango.

Intego y’aya mahugurwa ni ukuzamura impano z’abana bakina umukino wa Karate batozwa tekinike zigezweho zikoreshwa mu marushanwa y’abana mu rwego rwo kubategura kwitabira amarushanwa ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Mwizerwa Dieudonné uyobora Zanshin Karate Academy yavuze ko nyuma yo kubona ko iyo abana batahuguwe ngo bategurwe kuri tekinike zigezweho zigenga amarushanwa hamwe n’amategeko agenga amarushanwa y’abana bituma Karate mu bana igenda isubira inyuma, ari ho bahereye bafata iya imbere bategura aya mahugurwa bahereye mu bana ku nshuro ya kabiri.

Ati “Ni igikorwa cyagenze neza, ubwitabire bwari bwiza, ababyeyi babaherekeje kandi abana bungukiyemo tekinike nyinshi cyane zigezweho. Gutegura igikorwa nk’iki bifite akamaro kanini kuri Karate y’u Rwanda, cyane ko dufite politiki yo kuzamura impano z’abato kuko ni bo bakinnyi b’ejo hazaza, tukaba tugomba kongera amarushanwa n’amahugurwa dutegura Ikipe y’Igihugu y’ahazaza.”

Mwizerwa yakomeje avuga ko urwego babonyeho abana bitabiriye amahugurwa rushimishije kuko hari aho bavuye n’aho bageze ugereranyije n’ubwo habaga aya mahugurwa ku nshuro ya mbere mu 2022.

Ati “Urwego bagezeho rurashimishije cyane kubera ko amahugurwa nk’aya tuyakoze ku nshuro ya kabiri hano muri Zanshin Karate Academy. Bigaragara ko ibyo twabigishije, bagiye bakabisubiramo bakabyumva neza, ubu twongereyeho ibindi. Hari icyizere ko amarushanwa duteganya mu mpera z’uku kwezi azaba ashimishije cyane, abana berekana tekinike ziri hejuru.”

Kabanda Jean Claude, umwe mu babyeyi bafite abana bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko guhugura abana ari iby’ingenzi kuko bibafasha gutinyuka no kwigira kuri bagenzi babo.

Ati “No mu kazi gasanzwe iyo umuntu agize amahirwe akabona amahugurwa biramufasha. Ku mwana ukina Karate nk’uku, bituma amenya tekinike zigezweho, ikindi cya kabiri bigatuma umwana yitinyuka, akamenya uko abandi bakina n’ibyo yakosora uko agenda akura mu mukino we.”

Uyu mubyeyi wigeze gukinaho uyu mukino, yakomeje avuga ko umwana ukina Karate hari byinshi aba arusha abandi. Yagize ati “Aba afite ikinyabupfura, babigisha kudashotorana ahubwo ukamenya kwirinda ku giti cyawe. Umwana ukina Karate aba ahagaze neza mu mubiri, icya gatatu kandi hari icyo yiyongera mu bwenge kurusha udakina.”

Umwe mu bana bahuguwe, Gatari Princess Parada w’imyaka 11 akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko impamvu yahisemo gukina Karate ari uko yari asanzwe akunda imikino njyarugamba ndetse akaba yarasanze ari umukino ufite byinshi umufasha.

Ati “Nari umwana ukunda siporo cyane, nza kubona mu kigo cyacu hari aho bakina Karate, ndavuga nti ‘ubwo nkunda imikino njyarugamba, nanjye reka njye muri Karate’. Impa ubuzima bwiza, ituma nta byibuha cyane, kandi indinda indwara z’ubuhumekero. Iyo ukina Karate uba uzi icyo kwihangana ari cyo, ukagira ikinyabupfura. Hari abumva ko Karate ikinwa n’abahungu, ariko natwe abakorwa turayikina.”

Abana bitabiriye aya mahugurwa ni 105 baturutse mu mashuri yigisha Karate mu turere tune tw’Intara y’Amajyepfo.

Muri aya mahugurwa kandi abatoza abana babaherekeje, na bo bungutse byinshi bizabafasha gukomeza gukarishya abana mu mashuri basanzwe bakiniramo.

Zanshin Karate Academy yashimiye ababyeyi b’abana n’abandi bafatanyabikorwa barimo Credo Hotel, Highends Travel & Tours, Twyford na JBL Logistics, babigizemo uruhare kugira ngo aya mahugurwa agende neza.

Abana 105 bavuye mu makipe atandukanye ya Karate akorera mu Majyepfo ni yo bitabiriye aya mahugurwa yabereye i Huye
Nshuti Aimable wegukanye umudali w'Umuringa (Bronze) muri Shampiyona Nyafurika y'Abato mu 2020, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Abana bahuguwe kuri tekinike zitandukanye mu mukino wa Karate
Sensei Mwizerwa Dieudonné yereka abana zimwe muri tekinike z'umukino wa Karate
Abana bitabiriye amahugurwa bahawe 'certificat'
Abana bitabiriye aya mahugurwa bakinira mu turere twa Huye, Nyamagabe, Nyanza na Ruhango
Sensei Mwizerwa Dieudonné (iburyo) uyobora Zanshin Karate Academy, yavuze ko abana bazamuye urwego ku buryo bitanga icyizere ko bazitwara neza mu marushanwa ari imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages